00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Bategerezanyije amatsiko umuhanda Byumba–Ngondore

Yanditswe na Niyontegereje Etienne
Kuya 6 September 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuhanda Byumba–Ngondore uri kubakwa uzoroshya ingendo n’ubwikorezi, uteze imbere ubuhahirane kandi wongere amahirwe ku bacuruzi n’abahinzi bo muri aka karere.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bahamya ko kubaka umuhanda Byumba–Ngondore bizagira uruhare mu koroshya ingendo no guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye aka karere n’abo mu bindi bice by’igihugu, ndetse n’abaturiye umupaka wa Gatuna.

Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 11,17, uva mu Mujyi wa Byumba ugana i Ngondore, aho uhura n’umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Abaturage bavuga ko mbere y’uko uyu muhanda utunganywa, ingendo muri aka gace zitari zoroshye, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Bemeza ko imiterere yawo yatumaga ibinyabiziga bitawukoresha uko bikwiye, ingendo zigahenda kandi zigatwara igihe kinini, kuko hari aho byasabaga kuzenguruka mu Rukomo.

Kankundiye Charittine, utuye mu Mudugudu wa Rurambi, Akagari ka Mirama, Umurenge wa Byumba, yavuze ko uyu muhanda uzatuma abaturage bagera ku masoko no mu bindi bice by’akarere mu buryo bworoshye.

Ati “Mbere kubona imodoka iza muri aka gace byari bigoye, cyane cyane iyo imvura yabaga yaguye. Kujyana umusaruro ku isoko byatwaraga igihe kandi rimwe na rimwe bikaduhenda. Ubu twizeye ko umuhanda numara kuzura ingendo zizoroha.”

Mukahirwa Marie Chantal, utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyakabungo, avuga ko uyu muhanda uzafasha abacuruzi, kuko uzatuma ibicuruzwa n’umusaruro bitwarwa mu buryo bworoshye, bityo abahinzi n’abacuruzi bakabona amasoko meza.

Ati “Kuba uyu muhanda uhuza Byumba n’umuhanda ujya i Gatuna ni amahirwe akomeye. Bizatuma ubucuruzi bwiyongera kandi abaturage babone uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro ku isoko.”

Mukamazimpaka Claudine, utuye mu Mudugudu wa Kanunga, Akagari ka Nyakabungo, avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abaturage bari bafite ari ingendo zagoranaga mu gihe cy’imvura.

Ati “Iyo imvura yagwaga, hari aho imodoka zitageraga cyangwa zikahagenda bigoranye. Ibyo byatumaga abaturage bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko. Ikindi, moto zarahendaga, bikatugora kugera aho tujya. Turishimira ko uyu muhanda uri gukorwa kuko uzadukemurira icyo kibazo.”

Nshimiyimana Jean Claude avuga ko umuhanda mwiza ushobora gutuma ibinyabiziga byinshi biwukoresha, bityo ingendo zikoroha kandi ibiciro byazo bikaba bibereye abaturage.

Ati “Iyo umuhanda umeze neza, abatwara abantu n’ibintu barawukunda. Bizatuma imodoka ziboneka mu buryo bworoshye kandi n’ingendo zigire ibiciro abaturage bashobora kwishyura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko umuhanda Byumba–Ngondore ari igikorwa gifite akamaro kanini ku iterambere ry’aka karere, cyane ko ari umuhanda abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Uyu muhanda ni uwo abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu. Uzafasha mu buhahirane kuko uduhuza n’umupaka wa Gatuna ndetse n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Numara kuzura, uzafasha abaturage kandi ugire uruhare mu iterambere ry’Umujyi wa Byumba uri kwaguka.”

Umuyobozi w’Akarere avuga kandi ko uyu muhanda uri mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwaremezo by’imihanda bikomeje gukorwa mu Mujyi wa Byumba.

Yagize ati “Harimo kubakwa umuhanda Byumba–Ngondore, hakaba n’uva i Byumba ujya ku Kigo cy’Amashuri cya Bonne Concelle. Hari kandi umuhanda w’amabuye uzenguruka ubusitani, na wo uzashyirwamo kaburimbo.”

Muri rusange, imihanda iri kubakwa mu Mujyi wa Byumba ifite uburebure bwa kilometero 15,53.

Umuhanda Byumba–Ngondore ufite uburebure bwa kilometero 11,17, ukaba uteganyijwe kuzura mu Kuboza 2026. Kugeza ubu, imirimo yo kuwubaka imaze kugera kuri 68%.

Imirimo yo kubaka iyi mihanda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muhanda utegerejweho kuba igice cy’ingenzi mu koroshya ingendo no guhuza Umujyi wa Byumba n’umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna.

Umushinga w’imihanda ya Byumba, urimo umuhanda Byumba–Ngondore, ni umwe mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwa remezo muri aka gace.

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umuhanda Byumba–Ngondore uri kubakwa uzoroshya ingendo n’ubwikorezi
Uyu muhanda ufite uburebure bwa kilometero 11,17, uva mu Mujyi wa Byumba ugana i Ngondore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages