00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Bahembye abana basigajwe inyuma n’amateka bagize amanota meza mu ishuri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 8 January 2016 saa 10:02
Yasuwe :

Mu gihe bigaragara ko umubare munini w’abasigajwe inyuma n’amateka utanyuze mu ishuri, Umuryango ufasha imbabare Croix rouge ishami ry’u Rwanda wahembye abana basigajwe inyuma n’amateka babaye indashyikirwa mu mitsindire mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2016, Croix Rouge yahembye abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bagize amanota meza mu ishuri, bo mu Mirenge ya Miyove, Byumba na Manyagiro hagenderewe kuba aribo bagaragaye mu bihe byashize mu kutitabira amashuri.

Nyuma y’aho Croix Rouge y’u Rwanda igeneye ibihembo bitandukanye abo bana babaye indashyikirwa mu myigire n’abandi batishoboye, ababyeyi babo bagaragaje ko nabo biteze umusaruroro w’abazabahagararira mu buyobozi ngo kuko iki gikorwa gituma bakunda ishuri.

Umwe yagize ati “Twabonye ko kwiga ukagera mu mashuri yo hejuru bishobora gutuma ubona imirimo, ukitunga udakoze imirimo ikuvuna cyangwa se ukaba n’umuyobozi kubera uba warize.”

Undi ati “Kuri ubu ikintu gihari ni ukwiga, none se wumva tutize natwe twazatera imbere dute?”

Uwari uhagarariye Croix Rouge usanzwe akorera mu Karere ka Gicumbi na Burera yagize ati “Twarishimye cyane kuko nko mu myaka yashize nta mwana watahanaga indangamanota ariko byaradushimishije cyane muri uyu mwaka w’amashuri kuko abana 150 bose turihira buri wese afite indangamanota ye.”

Flash FM dukesha iyi nkuru, yavuze ko Croix rouge y’u Rwanda itanga miliyoni 8,500,000 z’amafaranga y’u Rwanda ashyirwa muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi buri mwaka, kandi ko n’izindi nkunga zikenerwa zizakomeza kwiyongera.

Bahembye abana basigajwe inyuma n’amateka bagize amanota meza mu ishuri mu Karere ka Gicumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages