00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abaturage babangamiwe no gutura mu kigo cy’amashuri

Yanditswe na

Jean Batpiste Karegeya

Kuya 21 December 2014 saa 10:40
Yasuwe :

Abaturage baturanye n’Urwunge rw’Amashuri rw’amashuri rwa Kagorogoro mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, bavuga ko babuzwa ubwisanzure n’iri shuri ryubatswe mu mirima yabo, imyaka ikaba ibaye itatu batarishyurwa ngo bashake ahandi bimukira.
Abaturanye n’iri shuri bavuga ko ibyumba bitatu byaryo byubatse mu mirima y’abaturage bikaba bifatanye n’inzu z’imiryango itarahabwa ingurane, hakaba nimwe mu miryango ituye mu kigo indani. Ngo usibye kuba bibangamira abaturage, ngo (…)

Abaturage baturanye n’Urwunge rw’Amashuri rw’amashuri rwa Kagorogoro mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, bavuga ko babuzwa ubwisanzure n’iri shuri ryubatswe mu mirima yabo, imyaka ikaba ibaye itatu batarishyurwa ngo bashake ahandi bimukira.

Abaturanye n’iri shuri bavuga ko ibyumba bitatu byaryo byubatse mu mirima y’abaturage bikaba bifatanye n’inzu z’imiryango itarahabwa ingurane, hakaba nimwe mu miryango ituye mu kigo indani. Ngo usibye kuba bibangamira abaturage, ngo binabangamira ubwisanzure bw’abanyeshuri biga muri iki kigo.

Iki kigo cya Kagorogoro cyahoranye amashuri abanza ku butaka buyahagije, gahunda y’imyaka icyenda na 12 y’uburezi bw’ibanze niyo yabaye impamvu yo kwagura ibi byumba, bituma badukira imirima y’abaturage, imyaka ibaye itatu.

Ibi bibangamiye imikorere y’iri shuri kuko abaturage n’ikigo bakitana bamwana, abaturage barega ikigo ko abanyeshuri babasakuriza bakabinjirira mu ngo, ikigo nacyo kikavuga ko amatungo y’abo baturage anukira abanyeshuri, tutibagiwe n’imyotsi itumuka ijya mu kigo iyo abaturage batetse.

Umukozi w’iki kigo yabwiye IGIHE ko nabo babangamiwe no kuba abo baturage bagituye mu kigo, ariko ko abona nabo ntaho bajya batarishyurwa. Yemeza abaturage babangamiwe no kumara imyaka 3 muri iyo mibanire kandi bahora biteze kwimuka umwaka ugashira undi ugataha.

Kuri ubu ngo hashize amezi atatu batanze konti ngo bashyirirweho amafaranga ngo hari icyizere ko amashuri azatangira barishyuwe.

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bamwe muri abo baturage batarimurwa, umunani batuye mu kigo ngo banafite imyumvire igoye.
Yagize ati “Harimo uwanze amafaranga ngo igiciro kiri hasi, ibyo byadindije gahunda kuko no kubarira abandi byahise bihagarara. Undi yasabwe kwimukira Yaramba aho Leta ifite isambu nabyo arabyanga.”

Ikigo cya Kagorogoro cyahoranywe na Diyoseze Gatolika ya Byumba muri Paruwasi ya Bungwe, mu gihe cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze, akarere n’abaturage nibo bagize uruhare runini mu nyubako.

Umuturage utuye i Byumba avuga ko Kiliziya ishobora kuba yarabanje gusigana n’akarere, hibazwa nyir’ikigo ari nawe wagombye kwishyura aho cyaguriwe.

Ati “N’ubundi tubiteze amaso, bigaragara ko akarere kiteguye kwishyura, ariko twibaza ngo ikigo kizitwa icya nde hagati ya Leta na Kiliziya, cyangwa bazagifatanya?.”

Ubuyoboizi bw’akarere buherutse gutangariza imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda ko bateganya kwishyura aba baturage mu gihe cya vuba, bukavuga ko icyizere gishingiye ku kuba baramaze gufata konti z’abaturage.

GS Kagorogoro, iherereye mu mudugudu wa Rebero, akagari ka Rusekera mu murenge wa Manyagiro akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Rifite ibyumba 26 byigirwamo n’ibyiciro byose by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12YBE).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages