00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Abanyeshuri batandatu n’umwarimu bafunzwe bakekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 May 2025 saa 07:49
Yasuwe :

Abanyeshuri batandatu n’umwarimu umwe bo muri GS Urumuri mu Karere ka Gicumbi, bafunzwe bakurikiranyweho gukubita mugenzi wabo bikamuviramo urupfu.

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, ku isaha ya saa 13:30’, mu Murenge wa Miyove, Akagali ka Gakenke ho mu Mugudu wa Museke.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uyu munyeshuri bikekwa ko yazize inkoni.

Ati "Umwana witwa Irasubiza Patrick w’imyaka 13, wari umunyeshuri ku Kigo cya GS. Urumuri bikekwa ko yapfuye azize inkoni yakubiswe n’abanyeshiri bagenzi be babitegetswe n’umwarimu wabo. Abakekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo gupfa na mwarimu wabo wabategetse kumukubita bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe bakiri gukorwaho iperereza."

Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Yaboneyeho kwibutsa abarimu ko gutanga ibihano bibaza umubiri gukubita abanyeshuri bitemewe.

Abanyeshuri batandatu na mwarimu wabo bafunzwe bakurikiranyweho gukubita mugenzi wabo bikamuviramo urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages