Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo abo baturage batashye ubukwe bw’umuhungu w’umupasiteri utuye muri uwo Murenge, bahanywa ubushera, ku cyumweru butangira kubagiraho ingaruka zirimo kuribwa mu nda, guhinda umuriro no gucibwamo.
Bakimara kugaragaza ibyo bimenyetso, abafite imbaraga bahise batangira kujya kwa muganga, abanegekaye nabo bafashwa kugera ku kigo nderabuzima cya Mukono giherereye muri uwo Murenge, batangira kubitaho babaha imiti yiganjemo serumu, abakize barasezererwa abandi barahaguma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwisige, Nzamurambaho Bonaventure, yabwiye IGIHE ko kugeza saa Cyenda z’iri joro, abantu banyoye kuri ubwo bushera bari bakijya kwivuza.
Ati “Ahagana saa Cyenda z’igicuku z’uyu munsi, hari hakiza abantu. Haje abandi batatu ariko nyine hari n’abandi bagiye baza bakabavura bakoroherwa bagasubira mu rugo.”
Nzamurambaho yavuze ko hari abarwayi 18, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Mukono bwohereje ku bitaro bikuru bya Byumba kubera ko bari bamerewe nabi.
Ati “Ariko nyine hari aboherejwe ku bitaro bya Byumba bagera kuri 18. Saa Saba z’iri joro, abantu 51 nibo bari bakirwariye ku kigo nderabuzima cya Mukono, saa Cyenda nibwo haje abandi batatu.”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu, abo twabara ko bagikurikiranwa kwa muganga ni abo 54 na 18 bari ku bitaro bya Byumba. Abandi barenga 180 baravuwe basubira mu ngo, uretse ko twaje no kugira ibyago, harimo umwe wahise witaba Imana.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amakuru bafite ari uko ubushera banyoye bwaturutse mu muryango wakuwemo umugeni, gusa ngo ntabwo baramenya icyari kibuvanzemo, basabye ibitaro kujya kubupima ndetse ubundi buramenwa.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mukono, Dr Jean de Dieu Twizeyimana, yahamirije IGIHE ko muri iki gitondo abarwayi benshi muri 260 bari bakiriye basezerewe n’abandi bari buze gusezererwa.
Ati “Nta kibazo, ku kigo nderabuzima batashye hasigayeyo icyenda, n’abo ku bitaro turi buze kubasezerera uyu munsi cyangwa ejo.”
Dr Twizeyimana yakomeje avuga ko isuzuma rigamije kumenya icyo banyoye muri ubwo bushera rigikorwa, ariko ko abenshi bari bafite ikibazo cyo gutakaza amazi menshi mu mubiri kubera kuruka no gucibwamo kandi ko imiti bahawe yabafashije.



















TANGA IGITEKEREZO