Ni igikorwa cyabaye muri gahunda itegura isabukuru y’imyaka 10 Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rumaze rubayeho izizihizwa ku wa 27 Ugushyingo 2020.
Amatungo yatanzwe arimo ingurube n’ihene, yahawe abatishoboye babarizwa mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri by’Ubudehe.
Gereza ya Huye yahaye ingurube eshanu abatishoboye bo mu Murenge wa Ngoma; Gereza ya Nyanza yoroza abo mu Murenge wa Mukingo ingurube eshanu; Gereza ya Bugesera itanga ihene eshanu ku baturage bo mu Murenge wa Rilima naho Gereza ya Rubavu yoroza ingurube eshanu abatuye mu Murenge wa Nyakiriba.
Bamwe mu bahawe ayo matungo bashimiye RCS bavuga ko bazayafata neza kugira ngo ahindure imibereho yabo.
Kamberuka Théodosie wo mu Karere ka Huye yagize ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe ku bw’iri tungo mpawe, rigiye kumpa ifumbire kugira ngo mbashe guhinga neza. Njyewe byandenze kuko umugabo wanjye afungiye muri Gereza ya Huye. Iri tungo rero ndyitezeho iterambere.”
Mukandutiye Priscilla wo mu Karere ka Rubavu ati “Ndishimye cyane iyi ngurube bampaye igiye kuzamfasha kujya niyishyurira mituweli ku buryo bworoshye, izampa ifumbire nongere umusaruro w’ubuhinzi.”
Umuyobozi wa Gereza ya Huye, CSP Murara John, yavuze ko igikorwa cyakozwe kigamije kwishimana n’abaturage mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 RCS imaze ibayeho.
Ati “Turashimira Komiseri Mukuru wa RCS watekereje iki gikorwa akavuga ngo mu matungo dufite twahaho abaturage mu murenge dukoreramo kugira ngo biteze imbere. Ni muri urwo rwego yifuje ko twasangiza ibyo dutunze abaturage batuye mu murenge dukoreramo.”
CSP John Dusa ushinzwe igenzura muri RCS yabwiye abahawe amatungo mu Karere ka Rubavu ko ari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda, abasaba kuyafata neza.
Ati “Igihugu cyacu kishakamo ibisubizo kandi bivuye mu Banyarwanda n’ubwo dusanzwe dukorana neza dukorana umuganda, uyu munsi mu kwizihiza imyaka 10 urwego rwacu rumaze twifuje no kuzamura imibereho, twashatse kubaha inka dusanga zigorana tubaha ingurube kuko zororoka cyane kandi ntizigorane, muzazifate neza.’’
Abahawe amatungo magufi basabwe kuyafata neza akazabagirira akamaro kandi bakazibuka koroza abandi.
Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, Kagabo Joseph, yabibukije ko yororoka ku buryo mu mwaka umwe yaba abakuye mu bukene.
Yagize ati “Babahaye amatungo magufi kandi ndahamya ko ajyanye n’ubushobozi mufite bwo kuyitaho, icyo nabasaba ni ukuyafata neza mukagira n’ubunyangamugayo mukamenya ko ari amatungo agomba kungukira umudugudu. Muyafashe neza twazagaruka umwaka utaha igihe nk’iki dusanga buri wese afite itungo rigufi mu rugo.”
Biteganyijwe ko gereza icyenda muri 13 ziri mu gihugu ari zo zizoroza abaturage amatungo magufi mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 RCS imaze ibayeho.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!