Gen.Maj. Sam Kaka yongeye kuba Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku nshuro ya kabiri, uwo mwanya akaba yarawuhawe bwa mbere mu mwaka w’2010, ubwo yari amaze imyaka hafi ibiri yushije ikivi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yarimo nk’umukandida wa FPR Inkotanyi.
Incamake ku mateka ya Gen.Maj. Sam Kaka
Izina rya Sam Kaka ryamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu basirikare b’indwanyi byahamye mu rugamba FPR yarwanaga rwo kubohora igihugu hagati ya 1990 na 1994. Yageze ku rugamba afite ipeti rya Major, ari na ryo peti rikuru ryari mu batangiye urugamba, nyuma ya Gen Major Fred Gisa Rwigema wari umaze gutabaruka, na Gen Major Paul Kagame wamusimbuye nk’umugaba Mukuru w’ingabo.
Mu rugamba rw’ishiraniro, Major Sam Kaka Kanyemera yayoboye “Alpha Mobile Group” yari ifite ibirindiro i Miyove ho mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba. Iyi Alpha Mobile Group yavuzwe imyato na benshi bazi aho yacanye inkekwe.
Icyo gihe ku rugamba Sam Kaka yakoranaga bya hafi na Col. Steven Kalisholisho Ndugute wari Umuyobozi w’ibikorwa bya Gisirikare, Ludoviko Twahirwa Dodo wari Komanda wa “Bravo Mobile Unit”, Thaddée Gashumba wari umuyobozi wa “Charlie Mobile Unit”, na Musitu wayoboraga Batayo ya 21. Sam Kaka yabaye kandi Umuyobozi wa ‘Military Police’.
Urugamba rurangiye, Sam Kaka wari umaze kuba Colonel yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Nyuma y’aho aba intumwa ya Rubanda mu nteko Ishinga Amategeko /Umutwe w’Abadepite mu bakandida ba FPR Inkotanyi.
Nyuma yo kuva mu Nteko nta mwanya uzwi Gen.Maj. Sam Kaka yari afite, kugeza ubwo yagirwaga Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP/NHRC), none inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Gashyantare 2015 imusubiza uwo mwanya.
Gen.Maj.yari asanzwe muri urwo rwego rushinzwe guteza imbere, kurengera no kureberera iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu imbere mu gihugu, aho yari ashinzwe Uturere dutanu (5).
NTWALI John Williams
Twitter: @intwarane
TANGA IGITEKEREZO