Inama y’Abaminisititi yo kuwa 29 Werurwe 2016 niyo yemeje ko Brigadier General George Rwigamba agizwe Komiseri mukuru wa RCS asimbuye CGP Paul RWARAKABIJE.
Kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cya RCS habaye umuhango w’ihererekanyabubasha ku buyobozi bwa RCS. Iri hererekanya bubasha hagati ya CGP Paul Rwarakabije wayoboraga uru rwego kuva mu mwaka wa 2011 na Brigadier General George Rwigamba ryayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Moussa Fazil Harelimana.
Komiseri Mukuru wa RCS ucyuye igihe Maj Gen Paul Rwarakabije yifurije akazi keza CGP George Rwigamba anamwizeza ubufatanye igihe cyose buzaba bucyenewe.
Yagize ati “RCS ni umuryango, nta muntu uyivamo, tuzahora duharanira icyateza imbere RCS muri rusange aho tuzaba turi hose.”
Komiseri Mukuru mushya wa RCS, CGP George Rwigamba yabwiye abakozi ba RCS bari muri uyu muhango ko aje gukomereza aho abayobozi bacyuye igihe bari bageze.
CGP George Rwigamba akaba kandi yakanguriye abakozi ba RCS kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura kuko ariwo musingi w’akazi kabo.
CGP George Rwigamba Komiseri Mukuru mushya wa RCS yatangiranye imirimo hamwe na DCGP Chantal Ujeneza wasimbuye DCG Mary Gahonzire ku mwanya wa Komiseri Mukuru Wungirije.



















TANGA IGITEKEREZO