Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga 2026, mu birori byateguwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 99 ishize hashinzwe Igisirikare cy’u Bushinwa kizwi nka Chinese People’s Liberation Army - PLA.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano, abadipolomate n’abandi bashyitsi, Gen Maj Alex Kagame yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Mu ijambo rye, Gen Maj Alex Kagame yashimiye Ingabo z’u Bushinwa ku rugendo zimaze gukora mu myaka hafi ijana ishize, avuga ko zahindutse ingabo zifite ubushobozi buhanitse zagize uruhare mu kurinda umutekano w’u Bushinwa ndetse no gushyigikira amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro umubano rumaze igihe rufitanye n’u Bushinwa, avuga ko uyu mubano ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye, harimo n’ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano.
Ati “U Rwanda ruha agaciro ubucuti bumaze igihe rufitanye n’u Bushinwa. Umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka mu nzego nyinshi harimo n’ubufatanye mu bya gisirikare.”
Gen Maj Alex Kagame yavuze ko ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’u Bushinwa bumaze gutanga umusaruro ufatika, cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere ubushobozi bw’ingabo, amahugurwa ndetse no kongera ubumenyi bw’abasirikare.
Yavuze ko inkunga y’u Bushinwa mu mahugurwa y’umwuga ndetse n’ubumenyi bwihariye, yagize uruhare mu gukomeza ubunyamwuga n’ubushobozi bwa RDF mu kuzuza inshingano zayo.
Ati “Ubufatanye buri hagati y’Igisirikare cy’u Bushinwa n’Ingabo z’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro ufatika. Ubufasha bw’u Bushinwa mu bijyanye n’amasomo ya gisirikare n’imyitozo yihariye byatanze umusanzu ukomeye mu iterambere rikomeje mu bijyanye n’ubushobozi bwa RDF.”
Gen Maj Alex Kagame yavuze kandi ko uko ibibazo by’umutekano ku Isi bigenda bihinduka, ingabo z’ibihugu zikenera ubufatanye bwizewe bugamije kongera ubushobozi, guteza imbere ubunyamwuga no gukorera hamwe mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Yongeyeho ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’u Bushinwa mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
U Bushinwa kurushaho gukorana na RDF
Senior Captain (Navy) Li Dayi, ushinzwe ibya gisirikare muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yavuze ko umubano hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo z’u Bushinwa ukomeje gutera imbere binyuze mu mahugurwa, kungurana ubumenyi no kubaka ubushobozi.
Yavuze ko imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ari igice cy’ingenzi kigize umubano rusange w’u Rwanda n’u Bushinwa, kandi ko imaze gutanga umusaruro mu guteza imbere ubushobozi bw’inzego zombi.
Li Dayi yavuze ko u Bushinwa bwifuza gukomeza guteza imbere umubano mu bya gisirikare n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane n’inyungu zihuriweho, hagamijwe kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Yagaragaje ko u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye amateka maremare y’ubufatanye, aho imikoranire mu by’ingabo ari imwe mu nzego zagiye zishimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.
Li Dayi yavuze ko u Bushinwa bwiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo umubano w’ingabo z’ibihugu ukomeze gutera imbere, hagamijwe kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ndetse no guteza imbere iterambere rusange.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabaye mu gihe u Rwanda n’u Bushinwa bikomeje guteza imbere umubano mu nzego zitandukanye, aho ubufatanye mu bya gisirikare bukomeje kuba umwe mu nkingi z’ingenzi z’uyu mubano.
Reba amafoto yaranze ibi birori
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!