Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022, nibwo aba basirikare basoje iyi myitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Nasho.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yashimiye aba basirikare basoje imyitozo kuko babaye indashyikirwa mu bikorwa byabo ndetse bagaragaza n’ikinyabupfura.
Gen Kazura yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo mu gihe batangiye akazi kabo.
Sous Lieutenant Kanyamugenge Emmanuel niwe wahembwe nk’uwahize bagenzi mu myitozo itandukanye bakoze, akurikirwa na Sous Lieutenant Emmanuel Kwizera Nkangura.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!