00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Kale Kayihura wa Uganda yashimiye IGP Gasana ko imvugo ye ari yo ngiro

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 2 November 2015 saa 08:26
Yasuwe :

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Uganda Gen Kale Kayihura yahawe
ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abayobozi bakuru ba za Polisi z’Ibihugu byo
munsi y’Ubutayu bwa Sahara, anaboneraho gushimira uwo asimbuye IGP
Emmanuel K. Gasana nk’umugabo w’umuhanga kandi urangwa n’ibikorwa.

Ni mu gihe mu Rwanda hateraniye abayobozi ba Polisi z’ibihugu 190, abagize Ishyirahamwe ry’Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bakoresheje uwo mwanya baganira ku bibareba nk’umwihariko, muri uwo muhango habaho no guhererakanya ububasha, Umuyobozi wari umazeho imyaka ibiri abererekera undi nawe uzamaraho imyaka ibiri.

Inkoni y’ubugabe yari ifitwe na IGP Emmanuel K . Gasana ukuriye Polisi y’u Rwanda ihabwa Gen Kale Kayihura ukuriye Polisi ya Uganda. Ni muri gahunda ngarukagihe yo guhererekanya ububasha, ngo ubuyobozi bw’uyu muryango busaranganywe abanyamuryango mu bihe binyuranye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abandi bayobozi ba Polisi kuba imikoranire n’ubwuzuzanye bigenda bizamuka, anabasaba ko byarushaho gutezwa imbere ku rwego rwisumbuyeho.

IGP Emmanuel Gasana yagize ati “Mu kazi kacu duhura n’ibikomeye byinshi, tugomba gushyira imbaraga mu bwuzuzanye no gukorera hamwe, tukiyubakamo ubushobozi ariko nako turushaho gusobanukirw inzira nshya zo guhangana n’ibihungabanya umutekano”.

Imbere y’imbaga y’abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Jenerali Kale Kayihura yavuze ko atiyumva nk’umuyobozi mu buryo bwihariye, ko ahubwo ahawe gusa inkoni y’ubugabe, ariko imikoranire no gushyira hamwe akaba ari byo biha agaciro umusaruro w’ibikorwa bya bose bafatanyije.

Gen Kale Kayihura ukuriye Polisi ya Uganda, yahwe ubuyobozi bw'imyaka ibiri

Gen Kale Kayihura yakomeje avuga ko adakwiye kwita IGP Gasana ucyuye igihe, kuko ikivi yateruye kitarangiriye aho, ahubwo gikomeza kuswa na bose mu mikoranire nk’abashyize hamwe.

General Kale Kayihura yavuze ko adatewe impungenge no guhabwa inshingano nka ziriya, ko ahubwo bimuteye ishema kuko azakorana n’abagabo bashoboye kandi bazi gushishoza.

Gen Kale Kayihura Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yavuze ko ashimira byimazeyo indangagaciro yabonye muri IGP Emmanuel Gasana, kuko ngo atabaye ingirakamaro kuri Polisi y’igihugu cye gusa, ko ahubwo yabaye n’umugisha ku yindi miryango y’abayobozi ba za Polisi z’ibihugu basanzwe bahuriramo ( nka Polisi y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Polisi y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati no mu ihembe rya Afurika) kubw’ubuhanga bwe n’inararibonye yabagaragarije.

Gen Kale Kayihura yavuze ko azi Gasana nk’umugabo w’ibikorwa, umugabo ufata ibivugwa akabihinduramo ibikorwa, ntibiherere mu magambo. Yamushimiye kuba "Imvugo ye ari yo ngiro"

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi nama y’Abakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakozwe ishamikiye ku nama y’Abayobozi ba Polisi ku isi hose mu bihugu 190 bihuriye kuri Polisi Mpuzamahanga Interpol, ikomeje kubera i Kigali muri iki cyumweru. Yavuze ko baganira ku mikoranire y’Inzego, kurushaho kurwanya ibyaha, n’ibindi binyuranye bifasha buri wese kurushaho kunoza imikorere ya Polisi mu gihugu cye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CSP Celestin Twahirwa avugana n'Itangazamakuru

Amafoto: IREME News

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages