Yabigarutse kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ku nsanganyamatsiko igira iti “Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje”.
Yasangije urubyiruko bimwe mu byaranze urugamba rwo kubohora igihugu nk’umwe mu barurwanye agaragaza ko Inkotanyi zatangiye zidafite ibikoresho bihambaye ariko ziratsinda kubera ko zarwaniraga ukuri.
Yavuze ko ku munsi wa mbere tariki ya 1 Ukwakira 1990 abasirikare b’Inkotanyi bateye ari hafi 400 ariko bafite icyizere ko n’abandi bazabasanga.
Yababwiye ko bageze mu 1994 barwana n’ingabo za Leta yariho zirenga ibihumbi 80 bo ari ibihumbi 19 gusa ariko birangira bazitsinze bahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Yagize ati “Abasirikare ba RPA kujya guhagarika Jenoside ari ibihumbi 19 bahanganye n’ibihumbi 50 by’Abasirikare ba Habyarimana n’ibihumbi 30 by’Abajandarume n’Interahamwe ziri ahantu hose, ryari ihurizo rikomeye cyane ariko byagomga gukorwa kubera ubwitange na ya ntego [kubohora igihugu].”
Urugamba ntabwo rwarangiye
Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko ko urugamba rwo kubohora igihugu rutarangiye kuko rukomereje mu kugiteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Nimwumva urugamba rwo kubohora igihugu ntimwumve ngo rwaratangiye rurarangira. Ubyumvise gutyo waba ukora amakosa, ni urugamba rutangira rugakomeza kandi rukaba uruhererekane.”
Yashimye ibikorwa byiza bimaze kugerwaho n’urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara mu myaka 28 ishize, avuga ko mu yindi myaka 28 iri imbere hazaba hari ibindi byinshi bizaba byaragezweho byubakiye ku biriho ubu.
Yasabye urubyiruko gukomeza gushyira hamwe bagamije kubaka igihugu cyabo.
Ati “Kuko gutera imbere iyo kwafashe umuvuduko ntabwo guhagarara, byose bituruka mu myumvire y’abantu.”
Kurwanya abasebya u Rwanda
Umwe mu rubyiruko yamubajije icyo avuga ku bantu baba mu mahanga birirwa basebya u Rwanda banyuze ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kubagira inama y’uko babarwanya bakabatsinda burundu.
Gen Kabarebe yamusubije ko urugamba rwo kurwanya abasebya u Rwanda rworoshye kandi urubyiruko rukwiye kururwana rufatanyije. Yavuze ko inzira nziza yo kubanyomoza ari ukubereka ibyiza byagezweho kuko byivugira.
Ati “Njyewe ndi urubyiruko rwa Gisagara nkajya kubona nkabona umuntu yanditse atuka u Rwanda kuri Twitter, icyo nakora nafotora iyi Ngoro yanyu [Gisagara Arena] nkafata ifoto yayo nkaba ariyo nohereza gusa nkavuga nti ‘ndi i Gisagara’ nkafata ikipe za Gisagara zatwaye ibikombe nkafotora cyangwa nkafata amashusho nkohereza. Nubwo utajya gusubizanya na we ibyo bikorwa byonyine biramusubiza.”
Yabwiye urubyiruko ko akenshi rutabikora kuko ruba rurangariye mu bindi nyamara ari ibintu byoroshye cyane. Yavuze ko abasebya u Rwanda impamvu babishyizemo ingufu ari uko ari imburamukoro nta kindi kintu bakora kizima.
Ati “Gahunda yabo ni ugutuka igihugu kuko nta kintu bakora, nta kazi bafite. Birumvikana mwebwe impamvu mudasubiza cyane muba muri mu bintu byinshi cyane mwiga, mukora n’ibindi bikorwa ariko mu kurengera igihugu cyanyu namwe mukwiye kujya mufata umwanya mukabasubiza.”
Gen Kabarebe yavuze ko abarwanye urugamba rwo kubohora igihugu bakanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 bari biganjemo urubyiruko bityo urubyiruko rw’iki gihe rukwiye kubafatiraho urugero rwiza rw’ubwitange, gukunda igihugu no kugikorera.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!