00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen. James Kabarebe yanenze Loni, DRC, Tanzania na Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 11 February 2015 saa 08:51
Yasuwe :

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe yanenze Loni, DRC, Tanzania na Afurika y’Epfo ku myitwarire ya bo mu kibazo cya FDLR, avuga ko uyu mutwe usa n’uvanze n’ingabo za Congo Kinshasa, anatangaza ko u Rwanda rurinzwe kurenza ibindi bihe byose.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’Abadepite rigize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, avuga ku buryo umutekano n’ubusugire by’igihugu byifashe (…)

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’Abadepite rigize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, avuga ku buryo umutekano n’ubusugire by’igihugu byifashe muri iki gihe.

Nyuma yo gutanga isura y’umutekano w’u Rwanda, abadepite babajije byinshi Gen Kabarebe, ariko ibibazo hafi ya byose byagarutse ku mutwe w’abarwanyi ba FDLR, aho abadepite bagarutse ku kutaraswa kwayo, kwibaza impamvu FDLR Itarandurwa burundu kandi yaraciwe intege n’ibindi, hanabazwa kandi ku buryo u Rwanda rubanye n’ibihugu bituranyi.

Ingabo za Tanzania mu mutwe udasanzwe w'ingabo za Loni wari ufite ishyaka mu kurwanya M23

Ku cyo u Rwanda ruzakora igihe FDLR itagabwaho ibitero, Minisitiri Kabarebe yavuze ko bazakomeza kwibutsa Umuryango w’abibumbye inshingano zawo, bakanawugaragariza n’ibyo uteshukaho.

Ati “UN yo yamaze gukora statement (gutangaza), ariko se izakoresha izihe ngabo. Ntiyakoresha Tanzania, kandi ntibishoboka ko yakoresha Afurika y’Epfo, dutegereje kureba ingabo bazakoresha.”

FDLR na FARDC bisa n’ibivanze

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yagaragaje ko Leta ya Congo yabeshye nkana ubwo yavugaga ko itangije ibitero kuri FDLR, ati “Ntabwo DRC iratangira kugaba ibitero kuri FDLR, yaravuze gusa, …ni amagambo gusa ntabyo irakora. FDLR na FARDC bisa n’ibivanze, igihe barwanyaga M23 bari bafatanyije, iyo bacuruza amabuye y’agaciro baba bafatanyije, iyo barema amasoko baba bafatanyije. Wenda igihe Congo izabona ko idafite inyungu muri FDLR mu kurusha kubana n’u Rwanda, aho bazagera kuri iyo myumvire ni bwo bazafata icyemezo cyo kuyirasa.”

Umutwe w'ingabo za Loni zidasanzwe zahururijwe M23 ntizananiwe FDLR ariko abazigenga nta bibabwiye

Imikorere idahwitse ya LONI mu kurwanya FDLR

Gen James Kabarebe akomeza anenga imikorere ya LONI, yivugira ko itazakorana n’ingabo za Congo mu kurasa FDLR mu burasirazuba bwa Congo, kuko ngo itafatanya n’abofisiye bakoze ibyaha byibasira inyoko-muntu, mu gihe nyamara bafashije mu rugendo ruharwa ushakishwa, bakamuha n’ibyangombwa, bakamutiza n’indege.
Aha Gen James Kabarebe yavugaga Gen Victor Byiringiro (amazina ye nyayo ni Gaston Iyamuremye), uyobora FDLR.

Ibi byose ni byo Minisitiri w’Ingabo aheraho avuga ko uretse amagambo gusa, ngo kuraswa kwa FDLR biracyari kure, ashimangira ko imikorere, imyumvire n’imiterere y’ubutumwa bw’ingabo za Loni bikirimo inzitizi

U Rwanda rurinzwe kurenza ibindi bihe byose

Nubwo FDLR ikiri ikibazo, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda James Kabarebe yongeye gusubiramo ko u Rwanda rurinzwe cyane, kandi ko muri iki gihe ari bwo rutekanye kurenza ibindi bihe byose.

Yamaze Abanyarwanda impungenge, kandi avuga ko abarwanyi ba FDLR bakomeje kugabanuka ku buryo bukomeye, bava ku bihumbi amagana basigara batarenze ibihumbi bibiri.

Gen Kabarebe yanenze DRC, Tanzania na Afurika y’Epfo

Gen James Kabarebe yavuze ko imiterereya DRC, imikorere yayo n’inzego zayo bidaha umutekano igihugu cy’u Rwanda, hakiyongeraho gucumbikira FDLR, no kuba DRC isa n’ishimira ibyahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Kabarebe yavuze ko bamaze gufatira ku butaka bw’u Rwanda abasirikare 17 ba FARDC, gusa ngo iperereza rikaba ryaragaragaje ko bataba bazanywe n’ubutasi nk’uko bamwe babikeka, ahubwo ko bagiye baza kuko bashonje, basinze, bayobye cyangwa se bigaterwa no kuba batayobowe neza.

Adida Utubi Mubere Jean ni we wabaye umusirikare wa 14 wa FARDC wafatiwe ku butaka bw'u Rwanda

Gen Kabarebe yatunze agatoki kandi Tanzania, kuba yararwanye inkundura na M23 ndetse bamwe mu ngabo zayo bakemera kuhasiga ubuzima, ariko mu bijyanye no kurwanya FDLR bakaba bariheje.

Aha ni ho Kabarebe atiyumvisha ingabo zizakoreshwa harwanywa FDLR, kuko n’iza Afurika y’Epfo zahanganye bikomeye na M23, zititeguye kurasa FDLR.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages