Muri iri joro ryacyeye, ryo ku wa 21 rishyira ku wa 22 Kanama 2013, mu mudugudu wa Ihanika, Akagari ka Gatsibo, Umurenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo, umuryango w’abantu bane barimo umugabo, umugore utwite n’umwana ucutse bahiriye mu nzu bose bahasiga ubuzima.
Amakuru dukesha bamwe mu muryango wa nyakwigendera, ni uko yatwikaga amakara bakaba muri uwo mugoroba hari ayo bari baruye bakayashyira mu rubaraza rw’inzu. Bavuga ko iyo sanganya ishobora ngo kuba yatewe n’uko amakara yari agishyushye hakaba hari akasigayemo katazimye, bigatuma umufuka wose ufatwa ndetse bigakongeza n’inzu, ari abantu n’ibiyirimo byose byakongotse.
Iyo mpanuka y’umuriro ngo yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro bishyira saa tanu. Abashoboye kurokoka ngo ni abana bakuru batatu bari baryamye mu yindi nzu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Thoes Badege, yadutangarije ko iyo nkongi y’umuriro yakomotse ku makara ashobora kuba harimo atazimye, akongera kwaka agakongeza inzu abayirimo basinziriye. Yagize ati "Birababaje cyane. Ariko biradusaba kongera ubushishozi kandi bigaragaza ko uburangare bw’abaturage bukomeje kudutwara abantu."
Imana ibakire mu bayo.



















TANGA IGITEKEREZO