Byabaye ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Kiburara mu Kagari ka Kiburara mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.
Uyu mugabo wapfuye abaturage bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushinja kubibira inka ndetse no kubasanga mu nzu agamije kubacucura utwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro, bikavugwa ko yari yagiye kwiba.
Ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipensi nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’
Gitifu Musonera yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, anasaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo n’igifungo.
Ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!