00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Kudasobanukirwa ireme ry’uburinganire bidindije iterambere ry’umuryango

Yanditswe na

Bigenimana Didier

Kuya 10 March 2016 saa 05:27
Yasuwe :

Bamwe mu bari n’abategarugori bo mu Karere ka Gatsibo basanga kuba imyumvire yabo ikiri hasi mu kwimakaza ireme ry’uburinganire mu muryango ndetse no kutigirira icyizere, ngo ni bimwe mu bikidindiza iterambere ry’umugore.

Mu bagore bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi baganiriye na IGIHE, bavuze ko imyumvire ya bamwe mu bagore ikiri hasi mu gusobanukirwa n’ireme ry’uburinganire mu muryango ndetse bikagira ingaruka ku iterambere ry’umuryango.

Umwe muri bo ati “Hariho abagore bacyumva uburinganire nabi, bumva ko niba bavuga ngo ni uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, bumva bagomba gutegeka abagabo babo”.

Yakomeje avuga ko bamwe mu bagore bafata uburinganire hagati y’umugabo n’umugore nk’ikimenyetso cy’uruhare rwabo mu kuvuga rikijyana mu rugo, ko kandi ibi bikunze gukurura amakimbirane mu ngo zitandukanye.

Umuhuzabikorwa w’umushinga CAVAP ugamije kurwanya ihohoterwa mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa AEE mu Murenge wa Kiramuruzi, Bella Kabarungi, yabwiye IGIHE ko bakora ibishoboka ngo bakangurire imiryango gusobanukirwa iyo gahunda.

Ati “Twagiye dukora ubukangurambaga ku bantu batandukanye by’umwihariko ku bagore n’abagabo ku kwimakaza ireme ry’uburinganire mu ngo, hagamijwe gufasha umuryango kurushaho kugera ku iterambere, kandi umusaruro uragaragara kuko hari ingero z’imiryango myinshi imaze kwigeza ku intambwe ishimishije y’ibikorwa by’iterambere.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gatsibo, Mary Kantengwa yashimangiye ko imyumvire ikiri hari ari imbagamizi ikomeye, ariko ko buhoro buhoro bazajya bigira ku bandi biteje imbere.

Mary Kantengwa yakomeje avuga ko bazakomeza kubaka ubushobozi bw’abagore babakangurira kugana ibigo by’imari, kubatoza kwitabira ishoramari ndetse no gutanga ubuhamya butinyura abandi kwitabira umurimo himakazwa ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo.

Umuhuzabikorwa w’umushinga CAVAP mu Ntara y’Iburasirazuba, Bella Kabarungi
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mary Kantengwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages