Inyangamugayo zo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo zihangayikishijwe no kuba zimaze imyaka 5 zitaragezwaho amafaranga zagenewe n’urwego rw’Inkiko gacaca ubwo zashimirwaga ko zisoje imirimo yo kuburanisha imanza za Jenoside.
Antoine Icyoribera na Emmanuel Kamukama bamwe muri izo nyangamigayo batangarije IGIHE ko amafaranga bagenewe mu 2010 atigeze abageraho, ko ahubwo yikoresherejwe n’uwari Perezida wabo Anastase Gatera, andi akayaguriza abantu batabazi.
Bugingo Karoli umwe muri izo nyangamugayo, yabwiye IGIHE ko urwego rw’Inkiko gacaca rwatanze amafaranga angana na 2,288,000 yari agenewe inyangamugayo 288 z’Umurenge wa Remera, ariko akaba atarigeze agezwa ku bo yari agenewe, ahubwo yagurijwe bamwe muri bo.
Visi perezida w’inyangamugayo za gacaca mu Murenge wa Remera Augustin Gakeri, yabwiye IGIHE ko amafaranga yaje akagurizwa zimwe mu nyangamugayo, igihe cyo kwishyura bamwe bakishyura Gatera Anastase akabaha udupapuro, abandi bakishyurira muri SACCO zihabwa inyemezabwishyu za banki (Bordereau).
Aganira na IGIHE Gatera yavuze ko Urwego rw’Inkiko gacaca rwabahaye amafaranga y’u Rwanda 2,288,000, akavuga ko hari 1,700,000 yagurijwe abanyamuryango, na we akigurizamo ibihumbi 150.
Gatera yavuze ko mu mwaka wa 2010 abanyamuryango batangiye kubaza icyo kibazo inzego z’Akarere, maze uwahoze ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu akababwira ko bazafatanya na Polisi bakamufasha kwishyuza abagurijwe.
Tumubajije niba hari ibitabo bya koperative byerekana uko amafaranga yosohotse n’akiri kuri konti, yavuze ko ibyo bitabo batazi aho byagiye kugeza ubu.
Gatera avuga kandi ko hari amafanga ibihumbi 600 yakoreshejwe mu isoko ryo guhahira ishuri ryisumbuye College ASSOPED Nyagasozi, koperative ya bo COPMARE (Coperative Amahoro Remera) yatsindiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Claude Ndayisenga, yabwiye IGIHE ko amafaranga yose yahawe inyangamugayo, ariko hakaza kubamo ikibazo cy’imicungire mibi, bakaba barimo kubikurikirana.
Akomeza avuga ko kuwa kane tariki ya 05 Gashyantare 2015, urwego rw’Umuvunyi rwakoreye mu Murenge wa Remera, inyangamugayo zikavuga ikibazo cyazo, ariko urwo rwego ngo rubagira inama yo gukurikirana icyo kibazo.
Inyangamugayo zivuga ko ikibazo cyazo cyakurikiranywe na Njyanama y’Akarere ku itariki 30 Mutarama 2015, bakazisaba ko zaza zose ku itariki ya 02 Gashyantare 2015, ariko bakaba batarabonye umuyobozi n’umwe kuko wari umunsi w’ikiruhuko.
Bizimana Umuyobozi ishinzwe ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, yavuze ko iki kibazo bakigejejweho kandi ko ngo barimo kugikurikirana.
Ati: “Amafaranga yaraje ariko abayahawe ntibayabonyeho na rimwe. Perezida wayo Gatera yigeze gukurikiranwa atabwa muri yombi, yishyuraho make arafungurwa, ntitwicaye turacyashaka ibimenyetso.”
Koperative y’izi nyangamugayo COPMARE yanahinze ibigori ariko abanyamuryango ntibazi irengero rya byo
Uretse kuba zimwe mu nyangamugayo za Gacaca mu Murenge wa Remera zitarigeze zigerwaho n’agashimwe zagenewe n’urwego rw’Igihugu rw’Inkiko Gacaca, koperative yazo, yahinze ibigori ariko abanyamuryango ntibazi irengero ry’umusaruro wabyo.
Umuyobozi wungirije w’izo nyangamugayo mu Murenge wa Remera avuga ko umusaruro wa mbere w’ibigori wose watwawe na Gatera.
Gatera wari ukuriye izo nyangamugayo avuga ko umusaruro w’ibigori wa mbere COPMARE yari yahinze, bakuyemo amafaranga ibihumbi y’u Rwanda 53, akaba ari kuri konti ya koperative, agakomeza avuga ko nta kibazo afitanye na komite ye cyangwa abanyamuryango, kandi ko amafaranga ahari uretse ay’abagurijwe batarishyura.
Gatera yigeze gutabwa muri yombi acumbikirwa muri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke nyuma y’igenzura ryari ryakozwe bagasanga yarabikuje amafaranga kuri konti y’iyo Koperative ariko ntabashe kuyabonera ibisobanuro, ariko aza kwishyura make, maze ararekurwa.
Kuwa 19 Kamena 2012, Perezida Kagame yavuze ko Inkiko Gacaca zagize uruhare rukomeye mu mibanire y’Abanyarwanda, mu kuzana ubumwe bwabo ndetse no kuganira ku bibazo byari bihari.
Mu gihugu hose Inkiko Gacaca zaciye imanza 1.958.634, nyuma yo gusoza imirimo muri Kamena 2012, inyangamugayo z’izo nkiko zagenewe amafaranga y’u Rwanda 1.253.460.000, aho buri wese yari agenewe amafaranga 10.000 nk’ishimwe ry’akazi kenshi kandi gakomeye bari bamaze gusoza.



















TANGA IGITEKEREZO