Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’ ubutabazi bw’abasore bari baguye mu musarani.
Aganira na IGIHE IP Kayigi yagize ati “Polisi ifatanije n’abaturage, saa mbiri ni bwo babashije gukura mu musarani abasore babiri bapfuye.”
IP Kayigi akomeza avuga ko intandaro yo kugwa mu musarani, ko ari inkoko umusore wa mbere yaragiye kutabara akagwamo, mugenzi we na we agiye kumutabara ntiyagaruka.
IP Kayigi asaba abaturage kugira amakenga ku cyabambura ubuzima bwabo, no kubera ijisho bagenzi babo.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagihanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Alexis Iyamuremye, yasabye abaturage ko ucukuye umusarani yajya yibuka guhita awutinda ku buryo butateza impanuka
Bivugwa ko uwo musarani ufite metero 12 ndetse ko umusore wa kabiri yaguyemo abanjemo umutwe mu gihe abandi bari bategereje ko yajya kureba uko gahunda imeze.
Impanuka yo kugwa mu misarani si ubwa mbere ivuzwe. Umwaka ushize umuturage wo mu karere ka Nyamasheke na we yaguye mu musarani agiye kuzana amafaranga ibihumbi bine byari byatakayemo.


















TANGA IGITEKEREZO