Ibi yabivuze ubwo yasuraga aka karere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020.
Uruzinduko rwa Dr Ron Adam rugamije gusura bimwe mu bikorwa Israel iteramo inkunga no kurebera hamwe ibindi byakorerwa ubuvugizi n’inama zatangwa ku byakorwa neza kurushaho.
Mu Karere ka Gatsibo, Ambasaderi Dr Ron Adam yeretswe ishusho rusange y’aka karere, yerekwa ibyumba by’amashuri biri kubakwa, kwegereza abaturage amavuriro rusange, ibikorwa by’amabuye y’agaciro gafite ariko katarabonera uburyo bwiza yatunganywamo n’ibikorwa byo kuhira bikiri hasi cyane.
Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko uru ruzinduko ari kurukora mu rwego rwo kureba ibikorwa bitandukanye igihugu cye cyafatanyamo na Leta y’u Rwanda cyane cyane mu burezi, ubuzima n’ubuhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko byinshi mu byo yeretswe yabyishimiye avuga ko azabakorera ubuvugizi ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi hanongerwa uburyo bwo kuhira imyaka kuko biri mu byihutisha iterambere ry’umuturage.
Ati “Tugomba kwibanda ku buhinzi ariko tukanakora n’ibindi byinshi urugero nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukwiriye kwitabwaho cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bamweretse ishusho y’akarere n’uburyo abaturage babayeho, ngo banamweretse kandi n’amahirwe akarere gafite ku bashoramari bashobora kwifuza kuhashora imari arimo ashingiye ku bukerarugendo kuko baturanye n’Ikiyaga cya Muhazi, amateka y’urutare rwa Ngarama, ibigabiro by’Umwami, utubindi twa Rubona n’ibindi.
Yakomeje avuga ko banamweretse bimwe mu bikorwa batarashyiramo imbaraga cyane birimo nk’amabuye y’agaciro ari muri aka karere ariko hakaba hataraboneka ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuyatunganya neza.
Ati “Aho yishimiye akanatwizeza ubuvugizi cyane ni mu bijyanye n’uburezi, bwamushimishije cyane uburyo turi kubaka ibyumba by’amashuri anatugira inama y’uburyo dushobora guteza imbere amashuri y’imyuga kuko ngo yanatuma igihugu cyacu kihuta kandi bigafasha urubyiruko, yanatubwiye uburyo twakoresha ikoranabuhanga mu kuhira kugira ngo twongere umusaruro aha akaba yanatwijeje ubuvugizi.”
Meya Gasana yavuze ko umuturage akwiriye kwishimira ko hari gushakwa uburyo bw’ikoranabuhanga rishobora kumufasha kuva kuri ya suka kandi akajya ahinga atarebeye ku mvura ahubwo agahinga igihe cyose, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umuhinzi ajye ahinga mu buryo bumworoheye kandi bumuha umusaruro mu buryo bwihuse.
U Rwanda na Israel bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubuzima, guteza imbere umugore, siyansi n’ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!