Ikibazo cy’imirire mibi mu bana ni kimwe mu bikomeje kwitabwaho na Leta y’u Rwanda. Mu Karere ka Gatsibo mu mwaka ushize habaruwe abana 681 bari bafite ibibazo by’imirire mibi, abagera kuri 613 baravuwe barakira kugeza mu kwezi kwa Kamena 2020.
Muri Kanama uyu mwaka hakozwe irindi barura risanga hiyongereyemo abandi bana bashya 212 kuri ubu bakaba bari kuvurirwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye, hasigaye abana 99.
Mu mpera z’icyumweru gishize imiryango 12 yari ifite ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bahawe ibiribwa kuri buri umwe, buri mwana agenerwa ibilo 25 bya kawunga, 25 by’umuceri, 10 bya Sosoma, 10 by’ibishyimbo, imiti itanu y’isabune ndetse n’amavuta y’ubuto litiro ebyiri. Ibi biribwa byatanzwe n’Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere uburezi, ubuzima n’ubukungu mu gufasha iyi miryango kurandura iki kibazo.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze ko imirire mibi mu bana babo iterwa n’ubukene bwo mu miryango yabo aho bamwe babura ibyo kurya bigatuma abana babo bagaragara mu mirire mibi.
Bigirimana Richard utuye mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore, yavuze ko yabyaye abana b’impanga mu gihe kibi adafite akazi kubera kubura ibyo kurya bakaza kwisanga mu bafite imirire mibi.
Ati “Kubera ubukene twari dufite byatumye tutabona ibyo kurya bifite intungamubiri zuzuye, abana bagenda basubira inyuma kugeza ubwo bagiye mu mirire mibi, ubwo rero murumva ko iyo nza kubona ibyo kurya bihagije abana batari kuyijyamo.”
Mukantambara Assia utuye mu Murenge wa Rugarama we yagize ati “Urebye ubukene nibwo butera imirire mibi kuko ntabwo wabona icyo guteka ngo kugiteka bikunanire. Nkanjye impamvu bayigiyemo ni uko naburaga amafaranga yo guhaha iby’ingenzi nk’indagara n’ibindi, abenshi uzasanga dufite iki kibazo ni abantu batishoboye.”
Nyirabavakure Laurence utuye mu Murenge wa Kabarore we yavuze ko icyatumye umwana arera ajya mu mirire mibi ngo ni uko nyina umubyara yamusize akiri muto, akamurera adafite ubushobozi kandi atishoboye, yavuze ko ubwo abonye ibyo kuryan nta kabuza umwana agiye kongera kugaruka mu buzima bwiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imirire mibi giterwa ahanini n’imyumvire ku kugaburira abana neza.
Ati “Ubundi umubyeyi akwiriye guhaguruka agakorera abana be, niba abyaye abana aba akwiriye no kwibaza ati nzabatunga gute? Nta gitangaza kirimo guca inshuro kugira ngo ugaburire umwana wawe neza, be kwishyiramo ko ubukene aribwo butuma babagaburira nabi twa duke babonye baduteka neza kandi umwana akabaho neza.”
Yakomeje avuga ko abenshi mu babyeyi bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi leta ibagenera amata n’ibiribwa bifasha wa mwana ariko abasaba kutabishingiraho cyane ahubwo bakegera abashinzwe igikoni cy’umudugudu bakiga uburyo bateka indyo yuzuye.
Ati “Ni babanze bumve ko bakwiriye kuboneza urubyaro, babyare bake babasha kurera kandi babasha no kwitaho neza.”
Kuri ubu abana 99 basigaranye ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Gatsibo abenshi biganje mu mirenge itatu ituranye n’umuhanda wa kaburimbo ariyo Kabarore, Rugarama na Kiramuruzi. Abana bagaragaye mu mutuku bakaba bavurirwa kwa muganga naho abagaragaye mu muhondo bakavurirwa ku kigo Nderabuzima mu rwego rwo kurushaho kubitaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!