Amakuru avuga ko uwo muturage yari yenze ubushera mu buryo butemewe, akabuha abantu bari bamufashije mu mirimo y’ubuhinzi. Abarwaye bafashwe ku mugoroba wa tariki 10 Nzeri.
Abaturage bavuga ko ubwo bushera babunyoye, nyuma y’amasaha bamwe batangira kuribwa mu nda bikomeye, bituma bajyanwa kwa muganga.
Abajyanywe kwa muganga bose ni 14. Muri bo, icyenda bahise basezererwa, mu gihe bane bakomeje kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo, undi umwe ajyanwa ku Bitaro bya Ngarama.
Umwe mu baturage bo muri aka gace avuga ko ubushera bwari busanzwe bwengwa kandi bukanyobwa n’abaturage, ariko ko kuri iyi nshuro ari bwo hagaragaye ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Ubushera bwari busanzwe bucuruzwa kandi abantu babunywaga, ntihagire icyo bubatwara. Ntawajyaga abunywa ngo agire ikibazo, ariko kuri iyi nshuro ari bwo byabaye, bituma abantu bajyanwa kwa muganga.”
Undi muturage yavuze ko mbere abantu bashoboraga kunywa ubushera nta kibazo gikomeye bahura na cyo, bityo hakaba hakekwa ko ubwo bushera bushobora kuba bwarahumanyijwe.
Yagize ati “Bajyaga babunywa ntihagire icyo bubatwara. Bishoboka ko hari umuntu ushobora kuba yabuhumanyije, kuko ubundi umuntu yabunywaga ntihagire icyo aba. Gusa ubu ni bwo twabonye ikibazo gikomeye.”
Undi na we avuga ko ikibazo cyagaragaye nyuma y’amasaha, ubwo bamwe mu bari banyoye ubushera batangiraga kuribwa mu nda, abandi bakagira ibindi bibazo by’ubuzima, bigatuma bajyanwa kwa muganga.
Yagize ati “Nyuma y’amasaha babunyoye ni bwo bamwe batangiye kuribwa mu nda. Abandi bararwaye cyane, bituma tubajyana kwa muganga kugira ngo bavurwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage kwirinda no kwamagana inzoga zitemewe, zirimo izizwi nk’ibyuma n’izindi nzoga gakondo zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati “Ni abaturage 14 bari bagiye guhingira umuntu, abaha ubushera abenzemo mu ibanga. Batashye bagenda bajya kubunywa umwe umwe, buza kubagiraho ingaruka, baribwa mu nda bajyanwa kwa muganga.”
Umuyobozi w’Akarere kandi avuga ko ubushera bwateje iki kibazo bwenzwe nta burenganzira basabye, ndetse ko nubwo uwabukoze ari mu bantu bagizweho ingaruka, amategeko azamukurikirana.
Ati “Abaturage bakwiye kwanga ndetse bakamagana inzoga zitemewe. Uretse ibyuma, hari n’izindi nzoga gakondo zitemewe, na zo bakwiye kuzirinda. Uwo wabikoze ntabwo yari yabisabiye uburenganzira. Hashyizweho amabwiriza na Minisiteri y’Ubuzima. Uwabikoze, nubwo ari mu barwayi, kuko yabikoze atabisabiye uburenganzira, azabihanirwa kugira ngo hatazagira undi ubigerageza.”
Meya Gasana kandi avuga ko n’abayobozi bashobora kugira uruhare mu guhishira cyangwa kurengera abakora ibikorwa bitemewe batazihanganirwa, ahubwo ko bazahanwa mu gihe bizagaragara ko babigizemo uruhare.
U Rwanda rumaze iminsi ruri guhashya inzoga zitemewe kuko zazahaje Abanyarwanda, ababarirwa mu bihumbi byinshi zikababata, abadapfuye zikabasigira ubumuga buhoraho burimo no guhuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!