00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gashyantare 2017 izasiga abagabo 3000 bo muri Gereza ya 1930 bimuriwe i Mageragere

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 December 2016 saa 05:16
Yasuwe :

Nyuma y’igihe cy’imyaka itandatu hubakwa ahazimurirwa gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko bitarenze Gashyantare 2017, iyi Gereza izaba imaze kwakira abagororwa b’abagabo bose bari muri Gereza izwi nka 1930.

Ibi yabigarutseho ku wa 22 Ukuboza 2016 mu ruzinduko rwo kureba aho ibikorwa byo kubaka iyi gereza bigeze.

Minisitiri Busingye yavuze ko habaye ubukererwe mu kuyubaka ariko ubu ko abona ibikorwa bimwe bimaze kuzura, ibindi birangirana n’uyu mwaka ku buryo mu mpera za Gashyantare ngo izaba yamaze kwakira abagabo bose bari muri 1930.

Ati “Uyu mushinga umaze imyaka itandatu, wabanje gutinda ariko ubu umaze gufata indi ntera, hari ibikorwa bimaze kuzura, ibizuzura mu kwa Mbere n’ukwa Kabiri. Turashaka ko mu mperera z’ukwa kabiri abagabo bose bari muri Gereza ya 1930 bazaba bari muri gereza nshya.”

Yakomeje avuga ko yasabye abari kubakisha iyi gereza kubyihutisha ku buryo n’abagororwa b’abagore bazimurwa mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba, yavuze ko hashyizwemo imbaraga nyinshi mu kubaka iyi gereza, bityo ngo igisigaye ni ukuhageza amazi.

Ati “ Twashyizemo imbaraga zishoboka ku buryo mu gihe gito ibikorwa byo kubimura bizaba bitangiye, igisigaye ni ukuhageza amazi, biri gukorwa na WASAC.”

Yakomeje avuga ko kugeza mu kwezi kwa mbere iyi gereza izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagabo bo muri 1930, abagore bakazaba bimuriwe muri gereza zisanzwe zigororerwamo abagore.

Biteganyijwe kandi ko kuva muri Mutarama 2017, hazubakwa ikindi gice kizakira abagororwa bo muri Gereza ya Gasabo, kizuzura muri Kanama uwo mwaka.

Kwimura iyi gereza ni muri gahunda yo kugabanya ubucukike bw’abagororwa muri gereza, kwagura ibikorwa by’umujyi aho iyi gereza iri hagashyirwa ibindi bikorwa by’amajyambere no kuyifasha kujya ahantu hisanzuye.

Gereza ya Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 9000. Izimurirwamo abagabo bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge (1930) na by’iya Gasabo.

Muri Gashyantare 2017, abagororwa 3000 b'abagabo muri 1930 bazaba bimuriwe muri izi nyubako
Ishusho ya Gereza ya Mageragere uyirebeye inyuma
Inyubako izajya ikoreramo abayobozi ba gereza
Minisitiri Busingye avuga ko nubwo imirimo yo kubaka iyi gereza yatinze, itanga icyizere ko muri Gashyantare iki gice kizaba cyuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages