00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasana yanenze amashuri yigisha ubuhinzi n’ubworozi imirima yayo ikarushwa umusaruro n’iy’abaturage batize

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 February 2018 saa 08:16
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, yanenze ibigo by’amashuri byigisha amasomo y’ubumenyingiro ariko ibyo bikora ugasanga birutwa n’ibikorwa n’abaturage batabyize, abisaba kwikosora kuko bigira ingaruka ku bumenyi abanyeshuri babikuraho.

Gasana yabigarutseho ku wa 6-7 Gashyantare 2018 nyuma yo gusura ibigo bitandukanye byigisha amasomo y’ubumenyingiro mu Karere ka Ngororero birimo Apegerwa, agasanga ibigori bihinze mu mirima yaryo atari byiza bitanateye kijyambere.

Hari n’ibigo byigisha ubwubatsi yasuye ariko ugasanga bitagira uruzitiro cyangwa bigaha rwiyemezamirimo akazi ko kubaka, ntanakoresha abanyeshuri babyo n’ibindi.

Ibi byagaragaye mu bukangurambaga abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho barimo basura ibigo by’amashuri, bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Nyuma yo gusura Apejerwa no gusobanurira abanyeshuri n’abayobozi ibintu bitandukanye bigenzurwa bishobora kubangamira ireme ry’uburezi birimo guta ishuri, gutwara inda zitateguwe, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, Gasana yasuye imirima y’ibigori by’ikigo, asanga birushwa ubwiza n’iby’abaturage.

Gasana ati “Ishuri nk’iri ryakabaye ariho abandi baza gukorera ubushakashatsi, hari itandukaniro n’imirima cyangwa ibihingwa by’Abaturage b’i Ngororero, Nyabihu cyangwa Rubavu [...] ugasanga umurima w’umuturage utandukanye n’uw’ishuri. Ubundi niba ari ishuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi, imirima yabo igomba kuba iteye kijyambere, ku murongo, imyaka yezemo ari minini cyangwa myiza ugereranije n’ahandi hatari mu y’ishuri kugira ngo tubone itandukaniro ry’amashuri n’abatarabyize.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi bintu abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Gasana yakomeje agira ati “Nk’aho twagiye dusura wasangaga twaragiye tubaha za Mudasobwa ariko akenshi zibera mu byumba zibikwamo ku buryo usanga bavuga ngo hari isomo ryo kuziga ariko ubundi mu gihe tugezemo ntabwo mudasobwa ikiri isomo ryihariye, ni gikorwa umuntu agomba kwigiraho ibintu byose. Nibyo twagiye kubakangurira wabonaga ko batagiye babishyiramo ingufu.”

Yakomeje avuga ko aribwo usanga umwana arangiza kwiga atazi kwandika ibaruwa isaba akazi kubera babyize yasibye cyangwa yize nabi, atazi gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi, avuga ko ubwo bukangurambaga bugamije kugaragaza ibyo bibazo no kubifatira ingamba.

Ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo basezeranyije itsinda rya Mineduc ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe.

Asobanura impamvu bigisha ubuhinzi ariko imirima y’ikigo ikagira umusaruro usa n’uw’abahinzi batabyize, Umuyobozi wa Apejerwa, Mutesiwase Marie Claire, yagize ati “Hari ubwo tugira ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe cyangwa kuko imbuto tuzigura ugasanga ntizitanze umusaruro nkuko twabyifuzaga. Kuri iri hinga, tukimara gutera ibigori twagize imbogamizi habamo igihe cy’izuba kidasanzwe. Dushingiye rero ku mpanuro duhawe, dusanze hari ibyo dukwiye guhindura.”

Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Abanyeshuri ba Apejerwa bakurikiye impanuro za Gasana uyobora WDA
Ibigori bihinze mu mirima ya Apejerwa ntibihinze kijyambere
Ku ruhande rw'abaturage hari imirima irimo ibigori byiza kurusha iby'ishuri
Iri shuri rifite ibikoresho bishobora kwifashishwa mu bikorwa by'ubuhinzi
Ibigori by'abaturage bihinze hafi y'imirima ya Apejerwa
Imirima y'ibigori bya Apejerwa byinshi byarumye
Umuyobozi wa Apejerwa, Mutesiwase Marie Claire
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages