00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Yahukanye kuko umugabo atamuguriye inyama ku Bunani

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 2 January 2015 saa 09:37
Yasuwe :

Umugore n’umugabo batuye mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo ku wa mbere Mutarama bagiranye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo ataguze inyama, ahubwo akajya kunywa inzoga bituma umugore afata icyemezo cyo kwahukana. Mu gitondo cyo ku itariki Mutarama 2015, nibwo umugore, Muhimpundu (Izina ryahinduwe) utuye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yatonganye n’umugabo we amubwira ko atari burye ibishimbo ku bunani, amusaba kugura inyama ngo kuko ariko (…)

Umugore n’umugabo batuye mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo ku wa mbere Mutarama bagiranye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo ataguze inyama, ahubwo akajya kunywa inzoga bituma umugore afata icyemezo cyo kwahukana.

Mu gitondo cyo ku itariki Mutarama 2015, nibwo umugore, Muhimpundu (Izina ryahinduwe) utuye mu kagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yatonganye n’umugabo we amubwira ko atari burye ibishimbo ku bunani, amusaba kugura inyama ngo kuko ariko yari yaramusezeranyije.

Mu minsi mikuru benshi ntibabura inyama mu mafunguro yabo

Muhimpundu avuga ko umugabo we yavuye mu rugo amubwiye ko agiye kumugurira inyama z’iroti ku ibagiro riri ku muhanda wa kaburimbo aho bita Kanyonyomba, umugore asigara mu rugo akora indi mirimo ategereje ko umugabo azana inyama. Ariko agategereza amaso agahera mu kirere.

Yagize ati “ Yaturutse mu rugo saa kumi n’ebyiri n’igice ambwira ko agiye kugura iroti, hari hashize iminsi itari micye tubyumvikanyeho ko kuri “Bonane “ tutazarya ibishyimbo.Icyambabaje kurushaho ni uko yagiye nk’aho yaguze inyama ahubwo akajya mu kabari kunywa inzoga. “Ngiye iwacu rwose kuko uyu mugabo naramwihanganiye bihagije.”

Muhimpundu akomeza avuga ko umugabo akora akazi k’ubufundi, bakaba barabyaranye abana batatu, ariko ko amafaranga akorera ayamarira mu nzoga, akaba ariwe utunga urugo wenyine.

Umugabo wa Muhimpundu we avuga ko kwahukana k’umugore we abimenyereye, kuko asanzwe yahukana nyuma y’iminsi mike akabona aragarutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages