00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Wasac yagejeje amazi mu ngo z’abarokotse Jenoside 69 batishoboye

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 April 2017 saa 10:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (Wasac)cyagejeje amazi meza ku ngo z’abarokotse Jenoside batishboye 69, batuye mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo ahitwa i Gishaka.

Hagamijwe gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , Wasac yakoze icyo gikorwa cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 20.

Abahawe amazi bavuze ko kugira ngo ijerekani imwe iboneke byasabaga umuturage gutanga amafaranga 300 kugira ngo ayivomerwe.

Aya mazi yahawe ingo z’incike, abapfakazi n’abandi barokotse Jenoside batishoboye bo mu mudugudu wa Gishaka.

Kubashyikiriza ayo mazi byabanjirije n’umugoroba wo kwibuka, aho WASAC yifatanyije na REG mu kwibuka abari abakozi ba Electogaz bagera ku 173.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Sano James, yagaragaje ko kubagezaho amazi bikozwe mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubagaragariza ko nubwo badafite imbaraga ariko igihugu kibazirikana.

Yagize ati “ Twaje kubagariza ko tubazirikana…Jenoside yishe abantu yica n’ibikorwaremezo ariko igihugu cyariyubatse. Kuba twabagejejeho amazi meza yo kunywa ni ngombwa ngo muyafate neza kandi namwe muzayageze no ku bandi batarayabona.”

Yakomeje agira ati “Byatwaye asaga miliyoni 20 kugira ngo tugeze amazi meza mu ngo 69 kandi twanabahaye ifatabuguzi ku buryo amafaranga bishyuraga ijerekani imwe ashobora kuzajya avamo amajerekani arenga makumyabiri.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ingufu n’amazi, Kamayiresi Germaine, yashimiye Wasac na REG ibyo bakora byose bigamije gutuma igihugu gikomeza kwiyubaka.

Ati “ Kubera intambwe nziza yo kwiyubaka kw’igihugu cyacu, twese nk’Abanyarwanda bidusaba kubumbatira ibyiza twagezeho… umurimo abagiye bari baratangiye tukawukomeza.”

Yongeyeho ati “Leta yacu nta gahunda ifite yo kureka kuducungira umutekano, reka natwe dutegure ejo hazaza tugendere muri uwo murongo.”

Ubuhamya bwatanzwe na Sumayire Freddy wari umukozi wa Electrogaz yagaragaje ko urwango rwo kwanga Abatutsi rwamutangiriyeho ari ikibondo mu 1958 ndetse yanava muri Zaire aho yari yarahungiye agasanga no muri Electrogaz ntaho rwagiye.

Ati “Niba ikigo cyari kirimo abakozi 1000, byari icyaha kuba Abatutsi barenga kimwe mu icumi, ni ukuvuga ngo ntibarenge 10. Hano rero uwitwaga Katabarwa yari yarabirenzeho tuba benshi kandi yaje kubizira.”

Haba mu biganiro byatanzwe na Ibuka, uhagarariye ingabo ndetse n’indirimbo z’bahanzi byose byibanze k’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho rero niho hanashingirwaho mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kuyikumira.

REG nayo yakoze ibikorwa kugeza amashanyarazi ku rwibutso rwa Bisesero, inubaka inzu i Ntarama mu Bugesera yo gutuzamo abapfakazi n’incike umunani batishoboye.

Kwibuka abari abakozi ba electrogaz byabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka
Uwahawe amazi i Gishaka yashimiye WASAC kuko kuvoma byabagoraga
Uwahawe amazi yishimira ko gutanga amafaranga 300 ku ijerekani birangiye
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa REG Jean Bosco Mugiraneza; Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe ingufu n'amazi, Kamayiresi Germaine n'Umuyobozi mukuru wa WASAC, James Sano
Gen Rutaha yatanze ikiganiro cy'uburyo ingabo za RPF zabohoye igihugu
Umunyamabanga wa Leta muri Mininfra ushinzwe ingufu n'amazi Kamayiresi Germaine atanga ubutumwa bwo kwibuka abari abakozi ba Electrogaz
Sumayire Freddy wari umukozi wa electrogaz watanze ubuhamya bw'uko habagamo amacakubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages