Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali habonetse umurambo w’umukobwa wakoraga umwuga w’uburaya witwa Akimana w’imyaka 23 yapfiriye mu nzu yabagamo, bagenzi be bakeka ko yishwe n’umugabo yari yacyuye.
Abaturanyi ba nyakwigendera baganiriye na Radiyo 1 bavuga ko uyu mukobwa baherukaga kumubona saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo ku wa Kabiri tariki 7 Nyakanga ari kunywa inzoga.
Abaturage batuye i Kagugu barimo na murumuna wa nyakwigendera, n’abandi bakobwa bari basangiye umwuga bavuga ko ashobora kuba yarishwe n’umugabo yari yacyuye.
Ababonye umurambo wa Akimana bavugo a basanze yambaye ubusa ku mubiri we hariho amasohoro, anafite urufuzi mu kanywa, bahera aho bemeza ko yishwe anizwe.
Umwe mu bavandimwe yagize ati “Kubera ko afite urufuzi mu kanwa kandi yambaye ubusa, bigaragara ko bashobora kuba bamwishe bamunize”.
Umugabo wahoze abana na Akimana mbere y’uko amuta akajya kwishakira abandi bagabo, avuga ko ashobora kuba yanapfanye inda.
Ati “Twabanaga mbere yigira ahandi gushaka undi mugabo ariko narinzi ko yari afite inda buriya bamwishe ari babiri”.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Mbabazi Modeste na we yemeza ko uyu mukobwa yishwe amaze gusambanywa hashingiwe ku kuba Polisi yaramusanze yambaye ubusa ariho amasohoro.
Yagize ati “Kuba yarishwe ntawabihakana kuko twamusanze yambaye ubusa ariho amasohoro ku mubiri, n’aho ibyo kuvuga ngo yishwe n’umugabo yari yacyuye sinabishingiraho mvuga ko ari byo kuko n’ababivuga ntawe umuzi nta n’uwamubonye uretse kuvuga gusa”.
Nyuma y’uko hagaragaye uyu murambo, bamwe mu bakora uburaya muri aka gace bashimangira ko ubwoba bwabatashye n’ubwo kureka uyu mwuga bitaborohera.



















TANGA IGITEKEREZO