00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umwana w’ imyaka 5 yitabye Imana afite inda nk’ iy’ umubyeyi ukuriwe

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 2 February 2015 saa 01:49
Yasuwe :

Rosine Mutimukeye w’ imyaka 5 y’ amavuko, yapfuye ku cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2015, nyuma y’ igihe gito afashwe n’ indwara yatumye amera nk’umubyeyi ufite inda y’imvutsi.

Uburwayi bwa Rosine bwatangiye kugaragara afite imyaka ibiri y’ amavuko butuma intugu n’ amaboko binanuka bikamubuza guhumeka neza ahubwo agahora arira.

Mu kiganiro Minisitiri w’ ubuzima Dr. Agnes Binagwaho aherutse kugirana n’ itangazamakuru, yabajijwe ku burwayi bwa Rosine Mutimukeye, asubiza ko kugira inda ari ibisanzwe kandi ko n’ abakuze bazigira.

Bamwe mu bafashije umuryango wa nyakwigendera kugira ngo ubashe kumuvuza, Cyuzuzo na Joseph Uwagaba Khaleb, babwiye IGIHE ko bagerageje uko bashoboye bakaba hafi uyu muryango, ariko ko bagiye gukomeza gufasha abasigaye.

Ababyeyi ba Rosine bavuga ko babajwe no kuba umwana wabo yitabye Imana, mu gihe gisaga ukwezi bamaze kwa muganga batamenye indwara yari afite.

Indwara ihitanye Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK, ntiramenyekana.

Rosine yitabye Imana afite imyaka 5 y’ amavuko, avuka ku babyeyi Jean Bosco Uwihoreye na Patricia Mukamunana batuye mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages