Nyuma y’uko Mukafilipo Donatha asenyewe inzu ku itegeko ry’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwemeye ko hakozwe amakosa mu kumusenyera bwemera kumwishyura ibyangijwe ariko uyu muturage yategereje kwishyurwa amaso ahera mu kirere.
Uyu mugore utuye mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yasenyewe inzu muri werurwe 2014, akarere ka Gasabo kemeye ko kazishyura ibyangijwe byose bifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.
Soma: Gasabo: Umuturage yasenyewe inzu yari yarahawe icyangombwa cyo kuyubaka
Aya makosa yakozwe na Kabanda Joseph wayoboraga umurenge wa Gatsata, yaje kumubera intandaro yo guhagarikwa ku mirimo ye.
Soma: Gasabo: Isenyerwa ry’umuturage ryatumye Gitifu w’umurenge ahagarikwa ku mirimo
Tariki ya 9 Werurwe 2014 Mukafilipo yandikiye ubuyobozi bwa Gasabo asaba kwishyurwa ibyangijwe mu isenywa ry’inzu ye.
Iyi baruwa yasubijwe n’iy’akarere yanditswe ya 19 Ugushyingo 2014, ikaba yaremezaga ko Mukafilipo agomba kwishyurwa vuba, nk’uko bigaragara kuri kopi yayo yashyikirijwe IGIHE.
Aya mafaranga Mukafilipo yagombaga kuyishyurwa mu byiciro bibiri, ku ikubitiro agahabwa ibihumbi 500 bitarenze mu Gushyingo 2014, miliyoni imwe akazayishyurwa bitarenze Mutarama ya 2015.
Mukafilipo yatangarije IGIHE ko akimara guhabwa iyi baruwa, yabwiwe ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere azamukemurira ikibazo ariko nanubu akaba agisiragira yishyuza.
Yagize ati “ Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yambwiye kureba umunyamategeko w’Akarere akamfasha nkishyurwa, mugezeho nawe ambwira ko ngomba kureba Gitifu w’Akarere witwa Ingabire Augustin ngo kuko ariwe uzatanga uburenganzira kugirango bampe sheki. Nagiye kumureba inshuro nyinshi, akabwira ngo amafaranga yarabuze, ubundi akabwira ko akarere nta mafaranga gafite yo kunyishyura, ubundi akabwira ngo nzamuhamagare umunsi uyu n’uyu mwibutse, namuhamagara ntafate telefoni, hari n’igihe namwohererezaga ubutumwa bugufi ntansubize. Ubu nayobewe icyo nakora kuko maze gusiragirayo inshuro nyinshi, aho bigeze ndananiwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa yatangarije IGIHE ko ikibazo cya Mukafilipo yigeze kucyumva ataraza muri aka karere.
Yagize ati ”Ndamutse mbonye numero za telefoni z’uwo muturage, namuhamagara akaza tukabonana ikibazo cye tukagikemura.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yavuze ko niba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ariwe usiragiza uyu muturage, akwiriye kureba umuyobozi w’Akarere, kuko iyo umuyobozi umwe adakemuye ikibazo haba hari urundi rwego rwagikemura.
Umwaka wa 2014 usozwa, umuyobozi w’umujyi wa Kigali kandi yari yavuze ko ikibazo cy’isiragizwa kiri mu byo umujyi ayoboye utazihanganira mu 2015.



















TANGA IGITEKEREZO