Perezida Kagame yemereye abaturage uyu muhanda ku wa 12 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Icyo gihe yavuze ko “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.”
Kuri ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda Perezida Kagame yavugaga yaratangiye, ku ikubitiro haherwa ku bilometero 2,5 bigera neza mu gace yiyamamarijemo.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu mijyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Yves Bahunde, yabwiye RBA ko mu ngengo y’imari ya 2026/2027 hazakurikiraho imirimo yo kubaka igice cya kabiri kireshya na kilometero hafi 15.
Ati “Aha twatangiriye ibyo bilometero 2,5 bigera nyirizina aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari ari igihe yemereraga abatuye muri biriya bice iyo mihanda. Ni igice kiri guturwa cyane, ni igice kirimo amashuri.”
Yakomeje avuga ko “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ubwo ni 2026/2027 hazatangwamo isoko ryo gukora ibindi bilometero 15 birimo igice gituruka mu Izindiro kigaca i Masizi, mu Birembo, kigana i Gasanze kireshya na kilometero 10 kikanafatiraho akandi gace kava mu Izindiro gasubira Kimironko ugana aho bita Kucyamitsingi k’ibilometero 4,5.”
Uyu muhanda wose ufite ibilometero 25 uzuzura utwaye asaga miliyari 30 Frw.
Bahunde yavuze ko hakiri gushakwa ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ibice bizaba bisigaye.
Ati “Ibindi bilometero bisigaye byo guturuka i Bumbogo hejuru ugaca ku Murenge wa Bumbogo ukamanuka ugana mu Birembo nabyo muri gahunda turacyashakisha ingengo y’imari, aho izabonekera turateganya kuzahita tubishakira.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!