00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umugore akurikiranyweho gutwika umugabo we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 May 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatangaje ko bwakiriye dosiye iregwamo umugore watwitse umugabo we batasezeranye.

Uyu mugore bivugwa ko yatwitse umugabo we amumennyeho isombe ishyushye yari atetse, amuziza ko yagiye kuguza amafaranga batabyumvikanyeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yabajijwe akemera icyaha anagisabira imbabazi, avuga ko yabikoze abitewe n’umujinya.

Iyi dosiye iracyategurwa ngo izaregerwe urukiko.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, iteganywa n‘ ingingo ya 121 y‘ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .