Urubanza asaba ko rwakurikiranwa ni urwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo, rwanzura ko atsinzwe n’akarere ka Gasabo yaregaga.
Mu rubanza yaregaga Akarere ka Gasabo mu izina ry’Umuyobozi wako ngo kamwishyure amafaranga kamurimo agizwe n’amasezerano bagiranye ndetse n’indishyi zibikomokaho zihwanye na 31.107.000 Frw.
Uko ikibazo giteye
Kuwa 28 Gicurasi 2012, Ngirinshuti Jean de Dieu Désiré yasinye amasezerano hagati y’Akarere ka Gasabo na Ercobac Ltd yari ayoboye anayihagarariye yo kugenzura no kujya inama mu iyubakwa ry’imihanda ibiri, umwe uva ku karere ka Gasabo ugana ku Village Urugwiro n’uva kuri Centre Christus Remera ugana Hotel Tech, yubakwa na Sosiyete y’Abashinwa (Societé National Chinoise des travaux des points un chaussé-S.N.T.P.C).
Iyi mihanda bemeranyijwe ko izubakwa mu gihe cy’amezi atatu , nkuko bigenwa n’amasezerano yari agizwe n’bice bibiri by’ingenzi. Imirimo iratangira ndetse ibikorwa biramurikwa.
Mu gihe cy’amasezerano hagaragaye ko inyigo y’umushinga idakozwe neza hahamagarwa uwakoze inyigo ngo ayikosore birananirana. Ercobac Ltd ibyumvikanyeho n’Akarere ka Gasabo bahisemo gukora iyo nyigo bundi bushya ikorwa na Ercobac Ltd.
Ngirinshuti avuga ko mu gihe cyose cy’ibikorwa nta na rimwe Akarere ka Gasabo kubahirije amasezerano n’inshingano ku ruhande rwabo, ari ugutanga amakuru ku gihe, haba kwishyura ku gihe cyangwa izindi nyandiko zitandukanye.
Iki nicyo gituma Ercobac Ltd ivuga ko yagize ibihombo byinshi yatewe no kutishyurwa mu buryo bukurikije amasezerano kandi yo yaragombaga guhemba abakozi bayo buri kwezi no kwishyura Banki imyenda iba yaratanzwe.
Itaka ridapimwe ryakuruye ibibazo
Ercobac Ltd yari umugenzuzi w’ibikorwa byose yanze ko hakoreshwa itaka ryashyirwaga muri iyo mihanda ridapimye.
Mu itegeko n° 12/2007 ryo kuwa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta ryakoreshwaga icyo gihe harimo ingingo ivuga ngo "uwegukanye isoko ntagomba kubakisha ibikoresho byagenwe bitabanje kwemezwa n’umugenzuzi w’imirimo. Urwego rutanga isoko rushobora gukoresha ubundi buryo bwemewe rutanga isoko, no kugenzura ubwiza n’ingano y’ibikoresho."
Hamaze kugaragara ko umwubatsi yakoresha ‘Latelite’ idapimwe ngo yemezwe, Ercobac Ltd yahagaritse ikoreshwa ryayo kuwa 01/07/2012 indi mirimo irakomeza.
Kuwa 09/07/2012, hakozwe inama yemeza ko ya Latelite yajya muri Laboratoire gupimwa, noneho kuwa 24/07/2012 nyuma y’iminsi 15, Akarere ka Gasabo kanditse urwandiko rugaragaza ko ibisubizo bya Latelite byabonetse, urwandiko rwashyikirijwe impande zombi, umwubatsi n’umugenzuzi.
Ngirinshuti ashinja urukiko kwirengagiza ukuri rugafata inyandiko z’inana yo kuwa 09/07/2014 uko itari, ruyishingiraho ruvuga ko impande zombi zumvikanye ko imirimo ihagarara kandi ngo atari ukuri.
Yagize ati "Rwirengagiza ibaruwa yo kuwa 24/07/2012 yanditswe n’Akarere ka Gasabo kandi ikandikwa n’urwego rutanga amasoko. Bityo uregwa akaba yasabwa no kugaragaza umwimerere w’iyo nyandiko igasesengurwa uko iri cyane ko iyo aburanisha ari kopi idasomeka."
Akomeza avuga ko Akarere ka Gasabo katubahirije amasezerano na rimwe kandi kagiye kabimenyeshwa mu nyandiko ntigasubize kugera aho amasezerano ya mbere arangiriye batarishyura, kandi baziko inyemezabwishyu zitangirwa umusoro buri kwezi.
Urukiko rw’ibanze rw’ubucuruzi rushyirwa mu majwi
Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo ngo rwahaye agaciro urwandiko rwo kuwa 04 Nzeli 2014 rusaba kongererwa igihe rwirengagiza P.V ya reception provisoire kandi ariyo igaragaza igihe cy’imirimo inasoza ibikorwa.
Ngo rwasuzumye ikiregerwa uko kitari nk’uko ku rwandiko rw’ikiburanwa rubigaragaza.
Urukiko ruvuga kubyerekeye kwishyurwa amezi abiri y’igihe imirimo yari yarahagaze, ngo ni imvugo y’uregwa ntabwo ari imvugo y’urega kuko icyaregewe atari imirimo yahagaze nubwo itigeze ihagarara, ikiregerwa ni amasezerano n’indishyi ziyakomokaho.
Rwahaye kandi agaciro urwandiko rw’umwubatsi rwo kuwa 04 Nzeli 2012 ruyihuza n’inyandiko mvugo y’inama yo kuwa 09 Nyakanga 2012 rwirengagiza ibaruwa yo kuwa 24 Nyakanga 2012 ko yari igisubizo cy’ipimwa ry’ubutaka, bityo ngo birengagije ibimenyetso.
Urukiko rw’ikirenga rwagejejweho iki kibazo
Iki kibazo cyagejejwe ku rwego rw’umuvunyi rukaba rutegereje gutanga umwanzuro. Ku ruhande rw’ urukiko rw’ikirenga umuvugizi warwo yatangarije IGIHE ko uwarenganye asaba kurenganurwa kandi bigakorwa.
Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Emmanuel Itamwa yagize ati "Itegeko ryemerera umuntu wese ufite urubanza rwabaye ndakuka yumva rurimo akarengane kurushyikiriza Urwego rw’Umuvunyi agasobanura akarenga karurimo n’ibimenyetso ashingiraho."
Yongeyeho ati "Iyo Urwego rw’Umuvunyi rusanze harimo akarengane koko, rukora raporo ishyikiriza Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bigasuzumwa n’Ubugenzuzi bw’Inkiko. Mu gihe basanze harimo akarengane, urwo rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga bwa mbere n’ubwa nyuma."
Ku kibazo cy’uko hakekwamo ruswa Itamwa ati "Niba afite ibimenyetso bya ruswa atari ukutishimira imikirize y’urubanza gusa, yabitugezaho mu bugenzuzi bw’Inkiko tukabikurikirana ndetse twasanga bifatika Umucamanza wayihawe n’uwayimuhaye bagakurikiranwa, bakazahanwa by’intangarugero nkuko amategeko abiteganya."
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO