Rotaract Club Kigali City yateguye iki gikorwa ifatanyije na Rotary Club Kigali Virunga na Rotaract Kampala Kibuli yo muri Uganda, bagikoreye kuri iri shuri ku nshuro ya kabiri.
Rotary ni umuryango w’abagiraneza utanga ubufasha muri sosiyete, ugabanyije mu byiciro bitandukanye birimo icy’abakuru, abiga muri Kaminuza bazwi nka ‘Rotaract’ n’abo mu yisumbuye bitwa Interact.
Uretse kubaha ibyo bikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 5 Frw, banigisha abanyeshuri uburyo bwo kwimakaza isuku, by’umwihariko abakobwa bagasobanurirwa uko biyitaho mu gihe cy’uburumbuke.
Uyu mushinga ukorerwa kuri iri shuri uri mu byiciro bitatu, ku nshuro ya mbere barihaye ibikoresho nk’ibyo, banatera ibiti by’imbuto n’ibisanzwe mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ishimwe Nadine wiga kuri iki kigo yavuze ko uretse ibikoresho by’isuku birimo ibyo kwifashisha mu gihe cy’uburumbuke yahawe, “Baduhaye n’inyigisho zitandukanye. Numvise uko nakwitwara nkora isuku y’umubiri wanjye n’aho ndi muri rusange n’uko umukobwa yakwitwara mu gihe ari mu burumbuke.”
Perezida wa Rotaract Club Kigali City, Otangocinge Denis, yavuze ko ari umwanya wo kuzuza zimwe mu nshingano biyemeje zitari zujujwe zo kubaha ikigega cy’amazi, kandagira ukarabe, aho kumena imyanda.
Ati “Ni igikorwa cyo kugira ngo dufashe abiga hano Nyacyonga kubera hari icyuho tubona mu kubona ibikoresho by’isuku n’isukura. Turashaka ko babona amazi asukuye mu gihe bayakeneye, niyo mpamvu twabazaniye ikigega, Puberi na kandagira ukarabe, kugira ngo babashe kubungabunga isuku.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Louis de Gonzague, wabakiriye mu izina rya Meya w’Akarere ka Gasabo, yashimiye abanyamuryango ba Rotaract ku bikorwa by’urukundo kandi bigamije kubaka ubumuntu.
Ati “Icyo nabonye gikomeye kuri Rotaract na Rotary ni ukubaka ubumuntu guhera ku bana bato bagatozwa indangagaciro, isuku, bakamenya uko bagomba kwitwara, bakirinda kwiyandarika. Ibyo nibyo biranga u Rwanda twifuza.”
Umuyobozi w’Urubyiruko rwa Rotary mu Rwanda akaba na Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu, yavuze ko icyo umuryango wabo ushyize imbere ari ugufasha urubyiruko mu mishinga irufasha mu bintu bitandukanye.
Ati “Rotaract irimo gutera inkunga ibyo igihugu gishyize imbere, twifuza ko bicye tubaha mubiha agaciro mukabibungabunga.”
Paul Masterjerb Birungi wavuze mu izina rya Rotary Club Kigali Virunga, yabwiye abo banyeshuri ko “Twumvikanye ko tuzajya dukora ibyiza. Icyo gikorwa rero nicyo cyatuzanye. Nta kindi twaje kubigisha, twaje kubigisha gukunda igihugu, gukunda gufashanya. Niba ufite icyiza gisangize abandi.”
Rotary ni umuryango w’abagiraneza wita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye, kubungabunga ibidukikije n’ibindi.















TANGA IGITEKEREZO