Bafashwe ku wa 31 Nyakanga 2025. Byabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu ka Gari ka Zindiro.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko RNP ihawe amakuru y’abaturage, ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bahita bajya mu rugo rw’uwo mugabo arafatwa ngo abazwe ibyo akora.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko umugore amaze kubona umugabo we afashwe, yahise atwika inzitiramubu mu nzu nkana, yo n’uburiri bitangira gushya.
Uwo mugore bikekwa ko yabikoze agamije gusibanganya ibimenyetso. Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi ryahise ritabara rirahazimya.
CIP Gahonzire ati "Muri iyi nzu hasanzwemo amacupa 624 arimo ‘liqueur’, litiro 20 zari mu ijerekani bakoreshaga bakora izi nzoga n’ubundi bwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bwitwa ‘One Sip Gin.’"
Yakomeje avuga ko iyi nkongi yangije inzu, aho ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 2,5 Frw, mu gihe hangiritse ibikoresho byari biyirimo bifite agaciro ka miliyoni 5.8 Frw.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitation ya Bumbogo mu gihe bategereje gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, ndetse CIP Gahonzire yavuze ko iperereza rikomeje.
Arakomeza ati "Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage, ko ari ukubaroga. Ntabwo bazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage."
Yibukije kandi abaturage gutanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa bidakurikije amategeko kugira ngo bajye bakumirwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!