Mu ibaruwa aba baturage bandikiye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bavuze ko imvura yaguye kuwa 17 Ukuboza 2013 yabasenyeye ndetse bamwe ikabasiga batagira aho bikinga, bagasaba ko bakimurwa mu buryo bumwe nk’ubwo bagenzi babo na bo bari baragwiririwe n’ikiza nk’icyo bimuwemo bakajyanwa gutuzwa i Nduba mu karere ka Gasabo.
Abatujwe i Nduba harimo bamwe bagarutse inyuma bagurisha ubutaka bw’igishanga bimuwemo, abandi barahubaka mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena mu kiganiro cyahuje Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano n’Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane Kanzayire Bernadette, Abadepite babajije urwego rw’umuvunyi aho iki kibazo kigeze gikemuka nka rumwe mu nzego zashyizweho na Minisitiri w’intebe ngo zigikurikirane.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya akarengane Kanzayire Bernadette yabwiye Abadepite ko akarere ka Gasabo kasabwe gukemura iki kibazo ariko kugeza n’ubu kitarakemuka ariko hari uburyo bagiye gukoresha kigakemuka.
Yagize ati "Ubwo akarere ntacyo karabasha gukora tugiye gushyira mu byiciro abo baturage turebe abazafashwa kwimuka n’abatazafashwa. Tuzagendera ku byiciro by’ubudehe bitwereke koko niba batishoboye kandi tunarebe igihe bahaturiye."
Yasobanuye ko abahatuye guhera mu mwaka wa 2005 ntacyo bazafashwa kuko hari haragizwe ubuso butemewe guturwaho.
Mu ibaruwa aba baturage bandikiye Abadepite, bamwe muri bo basabaga ko bakemererwa kuvugurura ibigarizwa by’amazu yabo nkuko umuyobozi wabo n’abandi babikoze. Umuvunyi Kanzayire avuga ko uwo muyobozi wihaye uburenganzira akabuha n’abandi mu nzira zitemewe, azabiryozwa.
Ubufasha bwose Leta izatanga mu gukemura ikibazo cy’aba baturage ntikireba umuntu abagwiriwe n’ikiza cy’imvura ariko bakodeshaga, abubatse cyangwa abasannye nta byangombwa babifitiye n’abaguze n’abimuwe n’ikiza cya mbere.
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko kuba ibibazo bitinda kurangira ahanini biterwa no guhindagurika kw’inzego zibanze n’uburangare bwazo kuko iki kibazo cyagejejwe ku nteko ishinga amategeko nyuma y’uko inzego zibanze zose zikirangaranye.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yijeje Abadepite ko bafatanyije n’inzego zibanze bagiye gukora ibitegenyijwe byose mu kwezi kumwe mbere kikabonerwa umuti.



















TANGA IGITEKEREZO