00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Ikiraro cyo mu kirere cyubakiwe abatuye i Ndera cyatashywe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2026 saa 01:34
Yasuwe :

Ikigo Dar Rwanda gitanga ubujyanama mu mishinga irimo y’ubwubatsi n’abafatanyabikorwa barimo TYLin, Introba na FIKA Rwanda izwi nka ‘Bridge to Prosperity’ byatashye ku mugaragaro ikiraro cyo mu kirere byubakiye abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Iki kiraro cya gatatu cyubatswe kuva mu 2024, gifite uburebure bwa metero 75 cyatashywe ku mugaragaro tariki ya 19 Kamena 2026, cyubatswe hashingiwe ku ntego ibi bigo n’imiryango bihuje yo guharanira impinduka nziza mu baturage bakeneye ubufasha.

Inzobere mu bwubatsi 14 zaturutse mu mahanga zakoranye n’abaturage bo mu Murenge wa Ndera, bukaka iki kiraro mu minsi 15 kandi iyi miryango yishimira ko yahembye abakoze iyi mirimo.

Iki kiraro cyaje ari igisubizo kuko abaturage bo mu Murenge wa Ndera n’abatuye i Gasogi begereye umugezi wa Kira bagorwaga no kuwambuka mu gihe cy’imvura nyinshi, n’abambutse bakabikora bafite ubwoba ko bashobora kugwamo.

Byari bigoye kwambuka uyu mugezi ujya gukora ubucuruzi nko mu gice cya Masoro cyahariwe ubucuruzi n’inganda, ujya mu kazi, abana bagasiba amasomo, abaturage bakabura uko bajya ku mavuriro no gusaba izindi serivisi z’ingenzi.

Ishema Noel utuye mu Murenge wa Ndera yagize ati “Twakoraga urugendo rurerure cyane mu rwego rwo kwirinda impanuka yashoboraga guterwa n’uyu mugezi. Amazi yakwiraga igishanga cyose, akatubuza kwambuka. Ubu tuzajya tuhambukana ishema ryinshi.”

Uyu muturage yashimye aba bafatanyabikorwa bubatse iki kiraro na Leta y’u Rwanda, agaragaza ko we na bagenzi biyemeje kugisigasira kugira ngo kizarambe.

Ati “Kuko dushyikirijwe iki kiraro, ni ahacu kugira ngo tugisigasire, kigirire akamaro abaturage bagikikije. Twateguye amarondo ahoraho yo kurinda iki kiraro, kandi ibibazo kizagira bamwe muri twe tuzabikemura.”

Umuyobozi wa Dar Rwanda, Elie Kharrat, yatangaje ko impamvu uyu muryango wakoranye n’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga ari uko wizera ko iyo abantu batahirije umugozi umwe, bagera ku bifatika.

Ati “Muri Dar, twizera ko imbaraga z’ubufatanye zihindura ubuzima. Ni inshingano ya Dar kuzana impinduka mu baturage kandi twizera ko tugomba kugira Isi nziza kurusha uko twayisanze.”

Iki kiraro gihuza utugari dutatu two mu Murenge wa Ndera. Biteganyijwe ko kizajya gikoreshwa cyane n’abaturage barenga ibihumbi 11 bo mu midugudu igikikije, irimo Kira, Gitaraga, Gishure, Rugazi, Nezerwa.

Iki kiraro cya metero 75 cyambukiranya igishanga giherereyemo umugezi wa Kira
Abaturage batanze umusanzu mu kubaka iki kiraro, baranabihemberwa
Dar Rwanda, FIKA Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa byatashye ku mugaragaro iki kiraro mu cyumweru gishize
Abaturage bihaye umuhigo wo gusigasira iki kiraro no kukirindira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages