00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Four Points by Sheraton yahaye abanyeshuri 100 ibikoresho by’ishuri

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 September 2025 saa 01:01
Yasuwe :

Hoteli Four Points by Sheraton yahaye abanyeshuri 100 biga mu Ishuri rya G.S Rutunga riherereye mu Karere Gasabo ibikoresho by’ishuri bizabafasha mu myigire.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze muri gahunda yiswe ‘Serve 360’ ishishikariza abakora muri Marriott International Inc inabarizwamo Four Points by Sheraton, gukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’umuryango mugari.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli bwagaragaje ko ibi bikoresho by’ishuri byahawe aba banyeshuri bigiye kubafasha kwiga neza ndetse no kubazamurira icyizere kugira ngo bazatsinde neza umwaka w’amashuri batangiye.

Ibikoresho bahawe birimo amakayi, amakaramu, ibikapu ndetse n’ibindi bitandukanye bishobora kubafasha kwiga neza ndetse no gutsinda neza mu ishuri mu mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 watangiye ku wa 8 Nzeri 2025.

Hoteli za Four Points by Sheraton ni ishoramari ry’ikigo gikora mu bijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli cya Marriott International, mu Rwanda kinahafite Kigali Marriott Hotel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages