00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Babiri bafungiwe ubwambuzi bushukana binyuze mu mushinga wa baringa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 December 2016 saa 08:47
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abashuka bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku mushinga wa baringa ugamije guteza imbere Abarimu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko bafatiwe mu Murenge wa Remera mu mpera z’iki Cyumweru bakangurira abarimu n’abandi bakozi bo mu zindi nzego gutanga amafaranga kugira ngo babe abanyamigabane b’Ihahiro ry’Abarimu (Teachers’ Shop) rya baringa; aho bababwiraga ko usibye kubona inyungu iriturukaho; bazajya barifatamo ibintu ku giciro gito.

SP Hitayezu yagize ati “Ubu bwambuzi bushukana bwamenyekanye biturutse ku kirego cyatanzwe na bamwe mu bo ako gatsiko kambuye agera kuri Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.”

“Abafashwe bavuze ko abemeraga kuba Abanyamigabane b’iryo ngirwa Hahiro; bashyikirizaga umusanzu wabo Umuyobozi w’uwo Mushinga wa baringa.”

Yongeyeho ko aba bombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bambuwe amafaranga kuri ubwo buryo; ndetse hanafatwe umukoresha wabo n’abandi bafatanyije na bo gukora iki cyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakomeje agira ati “hanze aha abatekamutwe nk’aba barahari. Abantu muri rusange barasabwa kurangwa n’amakenga kugira ngo badapfusha ibyabo ubusa bibwira ko bagiye gukira cyangwa ko bagiye koroherezwa kubona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi.”

Yashimye abatahuye ko batekewe umutwe bakihutira kubimenyesha Polisi ibegereye agira ati “Kubimenya vuba byatumye bamwe mu bakoze iki cyaha bafatwa; kandi iperereza n’ibikorwa byo gushaka no gufata abandi babigizemo uruhare birakomeje.”

Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu kurwanya ubwambuzi bushukana n’ibindi byaha muri rusange atanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages