00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abihunza inshingano zo kurera abana bikabaviramo ubuzererezi baburiwe ku bihano bibategereje

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 February 2019 saa 05:24
Yasuwe :

Ababyeyi bo mu Karere ka Gasabo n’abandi bafite inshingano zo kwita ku bana, baburiwe ko kubuza umwana uburenganzira bwe bigatuma yishora mu buzererezi, bishobora kubaviramo ibihano.

Babibwiriwe mu Murenge wa Gatsata kuri uyu wa Gatanu ubwo hakorerwaga ubukangurambaga bugamije kurwanya ubuzererezi n’ihohotera rikorerwa abana.

Bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) gifatanyije n’umuryango urwanya ubuzererezi n’ihohotera rikorerwa abana ‘Help Children Image’ n’Akarere ka Gasabo.

Umuyobozi wa ‘Help Children Image’ Bizimana Olivier, yagaragaje ko mu myaka ibiri ishize bamaze gukura mu muhanda abana basaga 130.

Yavuze ko umutekano mucye mu miryango n’abihunza inshingano zo kurera abana arizo mpamvu nyamukuru zituma ubuzererezi n’ingaruka zabwo zirimo guta ishuri, kubyara imburagihe, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bwiyongera.

Ati “Twasanze gutereranwa n’umuryango, amakimbirane yo mu rugo airyo bibitera. Inama tugira ababyeyi ni ukugira uruhare mu kubaganiriza abana, kwirinda amakimbirane mu miryango no guhana amakuru.”

Umuyobozi ushinzwe gukumira imyitwarire ibangamira abaturage muri NRS, Ngwije Jean Népomucène, yavuze ko ikibazo cy’ubuzererezi mu Rwanda kimaze gufata indi ntera, abasaba gushyira hamwe kugira ngo gikumirwe.

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubwunganizi n’inama mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Gasabo, Rwigema Marie Louise, yaburiye abateshuka ku nshingano zo kureba abana bikabaviramo ibibazo birimo ubuzererezi.

Ati “Ababyeyi ni mwe mufite inshingano ya mbere yo kurengera no kurinda uburenganzira bw’umwana [...]. Umuntu wese umurengera wateshutse kuri izo nshingano ashobora gufungwa cyangwa se agacibwa ihazabu. Ashobora no gutegekwa kumusubiza uburenganzira yamuvukije.”

Ikigo ngororamuco cya Iwawa kigororerwamo abantu barenga 4000 biganjemo urubyiruko, icya Gitagata barenga 200 naho ibigo banyuramo igihe gito basaga 2000.

Ababyeyi bo muri aka Karere biyemeje gufatanya bagakumira ko hari umwana usubira mu muhanda nk’uko Sengarambe Innoncent yabisobanuye.

Ingingo ya 32 y’ itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko kwirengagiza inshingano z’umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana mu buryo bwemewe n’amategeko utubahiriza imwe mu nshingano ze ziteganywa n’amategeko nta mpamvu yumvikana, ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana, ku mutekano we, ku mibereho ye cyangwa bigatuma yishora mu buzererezi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuyobozi ushinzwe gukumira imyitwarire ibangamira abaturage muri NRS, Ngwije Jean Népomucène, yavuze ko ikibazo cy’ubuzererezi mu Rwanda kimaze gufata indi ntera, abasaba gushyira hamwe kugira ngo gikumirwe
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'ababyeyi bo mu Karere ka Gasabo
Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubwunganizi n’inama mu by’amategeko(MAJ) mu Karere ka Gasabo, Rwigema Marie Louise, yaburiye abateshuka ku nshingano zo kureba abana bikabaviramo ibibazo birimo ubuzere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages