Abiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakomoka muri Gasabo babigarutseho ubwo umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen ari kumwe na Komite nyobozi y’Akarere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge babasuraga kuri uyu wa 3 Gicurasi 2015.
Aba ba banyeshuri bibumbiye mu ishyirahamwe bise GUSA (Gasabo University Students Association) bagaragaje ko mu myaka ibiri ishize bifuje kenshi gufasha Akarere kabo mu iterambere, bagategura n’imishinga ariko igihe cyo kuyishyira mu bikorwa cyagera bakigizwayo.
Ibi ngo bishobora guca bamwe intege kuko hari ubwo bakeka ko ubuyobozi bw’Akarere kabo butabaha agaciro, bityo bakifuza ko bagirana ubufatanye buhoraho mu kugateza imbere bakoresheje ubumenyi n’ubushobozi bafite.
Ziruguru Janvier, Umuyobozi wa GUSA, yagaragarije abayobozi imwe mu mishinga bateguye bakayimurika ikemerwa, ariko mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa bakigizwayo.
Iyi mishinga ngo bayiteguraga bamaze kubivuganaho n’ubuyobozi bw’akarere, bukabaha n’imbanzirizamushinga (Action Plan) y’ibikorwa biteganyijwe, noneho bo bagategura umushinga babifashijwemo n’abarimu babo muri kaminuza.
Ziruguru ati: “Twakoze inyigo zitandukanye zirimo gutuza abaturage neza mu midugudu, n’indi yo gusana imihanda y’igitaka iri mu bice by’icyaro, twerekana uburyo byatwara amafaranga macye ashoboka, tukifashisha abaturage bacu, ariko bigeze igihe cyo kubishyira mu bikorwa abayobozi bakavuga ngo turi abanyeshuri ntabyo dushoboye”.
Aba banyeshuri basabye ubuyobozi bw’Akarere kabo ko bukwiye kubumva ntibubafate n’abadafite ubushobozi kandi biyumvamo ubushake, ishyaka n’ubushobozi byo guteza imbere akarere kabo.
Aganira na IGIHE, Rwamurangwa Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, yijeje aba banyeshuri n’abandi bose bakomoka muri Gasabo biga ahandi, ko amarembo afunguye kandi ko bagiye gukuraho imbogamizi zose zajyaga zibazitira.
Rwamurangwa yagize ati “Tuganira nabo ( abanyeshuri), icya mbere twabijeje ni ubufatanye, ariko muri ubwo bufatanye tubasezeranya ko tuzakuraho imbogamizi zose bagiye bahura nazo mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje gukorera akarere kabo”.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo kandi asanga gukorana n’intiti z’akarere bakagirana ubufatanye muri byose bizagabanya umubare w’amafaranga yakoreshwaga mu bikorwa bimwe na bimwe.
Yasabye abanyeshuri biga muri Kaminuza kuba abafashamyumvire yaho bakomoka bagafasha kumvisha abaturage gahunda nziza za Leta.
Abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakomoka muri Gasabo, bijeje umuyobozi w’akarere kabo ko ubwo abakinguriye amarembo bagiye kugaragaza uruhare rwabo mu kugateza imbere.
Aba banyeshuri n’abayobozi b’Akarere, ndetse n’ab’imirenge bakaba bemerenyije ko bagiye gushyiraho itsinda ribahuza ku rubuga rubahuza nkoranyambaga “WhatsApp” bakajya batangiramo ibitekerezo bigamije iterambere ry’Akarere.



















TANGA IGITEKEREZO