00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abaturage barahatanira igihembo cya moto mu kugira isuku

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 14 December 2013 saa 04:20
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Gasabo, mu mirenge ya Kimihurura na Kimironko, barahatanira ibihembo byo kugira isuku mu duce batuyemo, aho akagari kazaba akambere muri iyo mirenge kazahembwa moto. Umuturange uzaba uwa mbere we azagerwaho n’ibihembo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.
Ku bufatanye na AGRUNI, kimwe mu bigo bishinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, ndetse n’Akarere ka Gasabo, imirenge ya Kimihurura n’uwa Kimironko, hashyizweho gahunda yo gukangurira abaturage kugira (…)

Abaturage bo mu karere ka Gasabo, mu mirenge ya Kimihurura na Kimironko, barahatanira ibihembo byo kugira isuku mu duce batuyemo, aho akagari kazaba akambere muri iyo mirenge kazahembwa moto. Umuturange uzaba uwa mbere we azagerwaho n’ibihembo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Ku bufatanye na AGRUNI, kimwe mu bigo bishinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, ndetse n’Akarere ka Gasabo, imirenge ya Kimihurura n’uwa Kimironko, hashyizweho gahunda yo gukangurira abaturage kugira isuku binyuze mu marushanwa. Akagari kazaba aka mbere muri buri murenge kazahembwa moto, ubuyobozi bw’umudugudu umwe uzaba uwa mbere uhabwe amafaranga 200,000 na ho umuturage wa mbere azahembwe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 200,000.

Mudaheranwa Athanase utuye mu kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko gahunda yo gutanga ibihembo mu marushanwa y’isuku, ku buryo bizagera no ku muturage bizatuma na bo ubwabo bakora bashishikaye. Agira ati “Ibi bihembo bigiye kongera imbaraga mu kugira isuku ku buryo budasanzwe.”

Ngenzi Shiraniro Jean Pierre, umuyobozi wa AGRUNI avuga ko iyi gahunda igamije gukangurira abaturage kwita ku isuku. Agira ati “Tugamije gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku, kugira ngo Umujyi wacu urusheho gukomeza kunoga. Buri rwego rufite icyo rusabwa kugira ngo isuku n’uburyo bwo gutwara imyanda birusheho kunoga. Buri murenge uteganyirijwe ibihembo bifite abagico kagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu. Ibi bihembo n’ikimenyetso kigaragaza ko ibyo batanga n’ubundi bibagarukira.”

Niragire Theophile, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, atangaza ko batangiye gukorana na AGRUNI umwaka ushize, ari umwanya rero wo kwisuzuma bakareba ibyo bagezeho, bagasuzuma n’ingamba zafatwa mu kurushaho kunoza isuku. Agira ati “Twishimira aho tugeze dukorana na AGRUNI, kuko yatangiriye mu nzitizi zikomeye, umurenge wacu wakorerwagamo n’ibigo bishinzwe isuku bigera ku icyenda. Byari mu kajagari rero. Aya marushanwa aratuma abaturage bumva ko amafaranga batanga ku isuku n’ubundi abagarukira, barusheho kubigira ibyabo.”

Nyiridandi Mapambano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, asaba abaturage gukorera ibyo bihembo biteganyijwe kuko bije kunganira umurimo n’ubundi bari basanzwe bakora. Agira ati “By’umwihariko Umurenge wa Kimihurura, waje ku isonga mu marushanwa akoreshwa n’Umujyi wa Kigali mu isuku, dutegereje icyiciro cya kabiri ari na cyo cyanyuma. Abaturage rero basabwa gukora ibishoboka imodoka iteganyirijwe abazaba abambere bazahembwa, ibi bihembo na byo bikaba bitagomba kubacika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Marie Louise, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko igitekerezo bagejejweho na AGRUNI bacyakirijye neza. Asaba abaturage kugira isuku umuco, agira ati “Isuku ni imwe muri gahunda z’Umujyi wa Kigali ziri imbere. Turasaba abaturage kumva ko isuku bagomba kuyigira umuco. Aya marushanwa ni bimwe mu bizadufasha kumvisha abaturage akamaro n’uruhare rwabo mu isuku.”

Mu marushanwa agiye gukoreshwa na AGRUNI mu kugira isuku, umuturage wa mbere muri buri murenge azahabwa ibihembo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera ku 200,000 birimo indobo ya kijyambere ishyirwamo imyanda, ingorofani, isuka, igitiyo, sekateri, kupakupa n’amasashi 20 ashyirwamo imyanda. Uwa kabiri uretse indobo azahabwa ibindi bisigaye na ho uwa gatatu ahabwe nk’iby’uwa kabiri ukuyemo ingorofani.

Umudugudu uzaba uwa mbere muri buri murenge uzahabwa amafaranga y’u Rwanda 200,000; uwa kabiri 150,000Rwf na ho uwa gatatu uhabwe amafaranga y’u Rwanda 100,000.

Akagari kazaba aka mbere mu kugira isuku kazahabwa moto ifite agaciro ka 1,500,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aya marushanwa akoreshwa na AGRUNI mu mirenge ikoreramo, Umujyi wa Kigali na wo urakoresha andi ku rwego rw’imirenge, uzaba uwa mbere ukazahembwa imodoka.

Moto izahembwa akagari kazaba aka mbere muri buri murenge
Indobo ishyirwamo imyanda izahembwa umuturage wa mbere
Ngenzi Shiraniro Jean Pierre Umuyobozi wa AGRUNI na Nyiridandi Mapambano Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimihurura
Abayobozi b'imidugudu n'utugari bakurikira amabwiriza agenga amarushanwa y'isuku

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages