00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Abantu bane bapfuye mu buryo budasobanutse

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 December 2021 saa 03:44
Yasuwe :

Abantu bane barimo umugabo w’imyaka 70 n’undi wa 45 bapfuye urupfu rutarasobanuka kugeza ubu aho bivugwa ko hari inzoga ihumanye banyoye.

Abitabye Imana barimo umugore umwe witwa Nyiraminani Angelique. Umugabo mukuru warimo ni Ndihokubwayo Emmanuel w’imyaka 70 n’undi w’imyaka 45 witwa Gahabwa Laurent. Undi wapfuye yitwa Niyitegeka Kizito.

Bose bapfuye mu bihe bitandukanye kuko babiri bashizemo umwuka ku munsi ukurikira Noheli abandi ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021.

Abaturage bavuga ko bikekwa ko bazize inzoga banyoye yitwa “Umuneza” igurishwa muri Boutique zitandukanye. Batatu bapfiriye kwa muganga, undi umwe agwa mu rugo mu gihe abandi babiri bayinyoye bari kwitabwaho muri CHUK.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE ko iperereza ryatangiye hagamijwe kumenya intandaro y’urupfu rw’abo bantu.

Ati “Turasaba abantu kwirinda ibihuha, bategereze ibiza kuva mu iperereza.”

Aho bivugwa ko banywereye iyo nzoga ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimuhurura mu Mudugudu witwa Intambwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE ko ba nyakwigendera mbere yo gushiramo umwuka, batakaga mu nda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages