Abayobozi mu Karere ka Gasabo bavuze ko iyo basuye abaturage mu Mirenge itandukanye igize aka Karere, basanganirwa n’abana basa nabi, bafite imikori ku maguru, bambaye imyenda idaheruka amazi ku buryo iba imaze nk’umwaka itameswa. Abagore bahagarariye abandi, bakaba bakwiye kuba icyitegererezo mu gutoza abaturage kugira isuku.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushizwe imibereho myiza, Nyirabahire Languida, mu nama y ‘inteko rusange y’abagore bahagarariye abandi mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati “Ujya kubona ukabona abana bahagaze ku muhanda batakarabye, harimo n’abatambaye inkweto. Ni ibintu bigaragara nabi kandi turi ba mutima w’urugo. Dutoze ababyeyi kumesera abana imyenda yo kwambara kuko usanga hari nk’umwana wambaye umwenda umaze umwaka utameswa. Bariya bana ntibazagaruke ku muhanda batashye ubukwe bw’imodoka basa kuriya .”
Nyirabahire yavuze ko umukoro ahaye ba mutima w’urugo, ari uwo kureba ko aho batuye nta bana barwaye bwaki bahari, kandi bakigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye kuko ngo bitagombera amikoro ahambaye.
Ati “Ibi ni umukoro mbahaye, muramutse mutowe mu yindi manda cyangwa se mutayitorewe.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gasabo, Felicité Mukarukiza, yavuze ko n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’umwanda mu bice bimwe na bimwe, ariko hari intambwe yatewe ishimishije.
Yagize ati “Dutangira manda mu mwaka wa 2011, Umurenge wa Rusororo wari inyuma cyane, warangwagamo bwaki, ukarangwamo n’abana bafite umwanda cyane. Twaramanutse tukajya kwigisha abagore guteka indyo yuzuye, tukanabigisha kugirira abana isuku. Igikorwa cy’isuku ni igikorwa gihoraho.”
Yavuze kandi ko ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Gasabo, bagiye mu Itorero ry’Igihugu bagatozwa indangagaciro na kirizira by’umuco Nyarwanda.
Mukarukiza yakomeje avuga ko muri iyi manda y’imyaka itanu bagiye gusoza, bishimira ibikorwa bitandukanye bagezeho, birimo ubukangurambaga mu nzego zitandukanye, kuremera abagore batishoboye, guteza imbere koperative z’abagore, kwishyurira abana bo mu miryango itishoboye amafaranga y’ishuri n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO