Bamwe mu bafite ubumuga batuye mu Karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abayobozi babahagarariye bivugwa ko batajya bamanuka ngo babegere bamenye ibibazo byabo bya buri munsi.
Ku wa Gatandatu 7 Gashyantare, ubwo bitabiraga Inteko Rusange y’Akarere bagaragaje zimwe mu mbogamizi zabo. Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko bababazwa cyane n’uburyo bahurira n’ababahagarariye mu nama zisoza umwaka gusa mu gihe kubaba hafi bakumva ingorane bafite mu buzima bibagora ari byo bashinzwe.
Umwe mu bafite ubumuga utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “Ubu nyine turateranye tuzongera guterana undi mwaka; ikitubabaza ni uko tubonana iyo bashaka ko tubatora twamara kubatora ntibongere kutugeraho…”
Rusiha Gaston Umudepite uhagarariye icyiciro cy’abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko iki kibazo gihari cyaba giterwa n’abayobozi bahagarariye abafite ubumuga mu nzego zo hasi.
Ati “Ibyo birareba ababa babahagarariye mu nzego zo hasi yaba mu tugari no mu mirenge baherereyemo kuko ni bo baba babashinzwe, n’aho ku bibazo byagiye bigaragara.”
Yanagarutse ku kibazo cy’insimburangingo n’inyunganirangingo bamwe mu bafite ubumuga bagaragaje ko kibagora cyane, agaragaza ko barimo gushaka igisubizo kirambye.
“[…]ubu amategeko yaravuguruwe abantu bafite ubumuga bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bashobora kubihabwa na leta bakoresheje za mituweli sde sante zabo”.
Ku bakigaragara mu Mujyi wa Kigali basabiriza, Depite Rusihayavuze ko bitagakwiye kuko atari bo baba bafite ibibazo kurusha abandi, ndetse ko byamaze kugaragara ko ababikora batavuka muri Kigali ahubwo bavuka mu turere duhana imbibi na yo.
Muri iyi nama, abafite ubumuga banemeje ubwegure bw’uwari umuhuzabikorwa wabo mu karere Uwamariya Florantine ku bw’izindi nshingano yahawe mu bunyamabanga bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga, banemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015.



















TANGA IGITEKEREZO