00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gare ya Kayonza yatangiye kwagurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 11:20
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangaje ko gare ya Kayonza bwatangaje ko gare y’aka karere irikwagurwa kuko ibinyabiziga biyikoresha byiyongereye, n’abantu bakaba benshi ku buryo ibikorwaremezo byayo bitakibahaza.

Gare ya Kayonza imaze imyaka irenga 10 yubatswe. Abaturage bahategera imodoka bahamije ko iyi gare imaze kuba nto ugereranyije n’urujya n’uruza rw’abantu bahagenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Fred Hategekimana yavuze ko iyi gare yari imaze imyaka 14 ariko abaturage bayikoreshaga icyubakwa bakaba bariyongereye cyane.

Ati “Gare yacu ya Kayonza yari imaze imyaka hafi 14 yubatswe ariko ubwo abaturage bayigendagamo n’ibinyabiziga byayigendagamo igitangira kubakwa ntabwo ari byo uyu munsi bigihari n’abayikoresha ntabwo ari wo mubare uyu munsi uhari,...ubundi ni gare ya sosiyete yitwa Jali Holdings rero kugeza uyu munsi yatangiye kuyagura, ahagana ku ruhande rwo hirya igiye kwagurwa ku buryo ubuso yakoreragaho bwiyongera, harimo no kuvugurura bimwe mu bikorwa birimo n’inzu n’ibindi bikorwa bitandukanye bituma gare koko iba gare, no gushyiraho inzu zijyanye n’icyo umujyi usaba.”

Gare ya Kayonza yatangiye kwagurwa no kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages