00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Umwarimu yishwe n’umuvu

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 20 February 2024 saa 05:53
Yasuwe :

Umwarimu witwa Habyarimana André w’imyaka 45 wigishaga mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke muri GS Rukura, yatwawe n’umugezi wari wuzuye kubera imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 19 Gashyantare 2024, arapfa.

Uyu mwarimu yatwawe n’umugezi witwa Gafobera uri hagati ya Gakenke, Rushashi na Gashenyi ubwo yari atashye avuye muri Santere ya Rukuta agerageza kwambuka ikiraro cyari cyanyereye agwamo umugezi wari wuzuye fa. uramutwara arapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko yayabwiwe n’abagore babiri bari kumwe n’uwo mwarimu, aho bo barokowe n’amakenga bagize banga kwambuka icyo kiraro.

Yagize ati "Ni amazi yamutwaye bamushakishije bamubona yapfuye. Ubutumwa ni uko abaturage bacu mu gihe babonye nk’imvura iguye bajya bagira amakenga bakirinda guhatiriza bagerageza kwambuka. Birashoboka ko yari yavuye ku kazi kare akanyura ahandi hantu, yari mu nzira ataha."

Yakomeje agira ati "Turihanganisha umuryango we ndetse n’abarezi bakoranaga kubwo ibyo bago bagize."

Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Nemba ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages