Ibi byabereye mu Murenge wa Ruli, mu ijoro ryacyeye ku isaha ishyira saa 20h00 z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye IGIHE uyu mugore yatawe muri yombi ndetse iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri.
Ati “Ni byo koko uriya mugore uri mu kigero cy’imyaka 34 yafashwe arafungwa akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wari mucoma. Iperereza ryahise ritangira ku cyateye uku gushyamirana.”
CIP Ngirabakunzi yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo n’ibisindisha kuko ari byo akenshi bibatura mu byaha ibyaha.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko uyu mugabo wapfuye yajyanye icyuma agiye kugitera uriya mugore akingaho icupa rirameneka ari naryo yamwicishije.
Uwafashwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Ruli gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!