00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Umugore yasanzwe yapfuye, umugabo we yakomeretse mu ijosi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 August 2026 saa 12:55
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku rupfu rwa Dusabimana Marie n’umugabo we, Rukundo Innocent w’imyaka 24 urembeye mu bitaro bya Ruli, nyuma yo gusanga agihumeka ariko afite ibikomere ku ijosi.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli. Abaturanyi b’aba bombi bavuga ko babanje kurwana nubwo batazi icyateye uku gushyamirana, dore ko wari umuryango utari usanzwemo amakimbirane.

IGIHE yamenye amakuru ko mu minsi mike ishize nyakwigendera yari aherutse iwabo agiye kureba imitungo ababyeyi bazamuha, n’ubwo ntawigeze ahamya ko uku gushyamirana kwaba kwakomotse ku mitungo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iperereza ryatangiye.

Ati “Umugore yasanzwe yapfuye, umugabo agihumeka ariko nawe yakomeretse ku ijosi yihutanwa kwa muganga, kubera urwo rujijo inzego zibifitiye ububasfa ubu zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekanye icyaba cyateye uru rupfu.”

CIP Ngirabakunzi yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda amakimbirane yose ashobora kubyara urugomo rushobora gutera urupfu, abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruli gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa, mu gihe n’umugabo we ariho arembeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages