Ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Nzeri 2020, nk’uko bivugwa n’abaturage.
Uyu mugabo ngo yasanzwe mu nzira yarembye arimo kuruka amaraso, birukiye mu rugo rwe kumushakira imyenda yo kumwambika kugira ngo bamujyane kwa muganga, basanga asize atemye umugore we yamaze gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Ndacyayisenga Patrick, uri mu kiruhuko cy’igihe gito, yavuze ko aya makuru bayamenyeshejwe n’abaturage bababwiye ko byatewe n’amakimbirane bagiranaga ashingiye ku gucana inyuma.
Ati "Ni amakuru twahawe n’abaturage ko uyu mugabo yishe umugore we amutemye igikanu, bitewe n’amakimbirane. Umugabo yakekaga ko umugore we amuca inyuma, umugabo yahise anywa imiti ashaka kwiyahura, kuko n’ubu ntarabasha kuvuga, ari mu bitaro aho ari gukurikiranwa n’abaganga.
Uyu muryango wari umaze igihe gito ushakanye. Umugore asize umwana umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!