00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Ubusinzi n’amakimbirane mu muryango ku isonga ry’ibyaha

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 December 2013 saa 09:16
Yasuwe :

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gakenke, kabarizwa mu ntara y’Amajyaruguru yateranye ku wa 24 Ukuboza 2013, yagaragaje ko muri uku kwezi ibyaha 10 byagaragaye ari ibikomoka ku businzi n’amakimbirane yo mu muryango. Abayobozi b’imirenge n’abashinzwe umutekano basabwe gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kuko ibyaha bikunda kwiyongera.
Nk’uko tubikesha News of Rwanda, mu karere ka Gakenke, muri uku kwezi k’Ukuboza, hagaragaye ibyaha by’urugomo 10, byose bikomoka (…)

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Gakenke, kabarizwa mu ntara y’Amajyaruguru yateranye ku wa 24 Ukuboza 2013, yagaragaje ko muri uku kwezi ibyaha 10 byagaragaye ari ibikomoka ku businzi n’amakimbirane yo mu muryango. Abayobozi b’imirenge n’abashinzwe umutekano basabwe gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kuko ibyaha bikunda kwiyongera.

Nk’uko tubikesha News of Rwanda, mu karere ka Gakenke, muri uku kwezi k’Ukuboza, hagaragaye ibyaha by’urugomo 10, byose bikomoka ku businzi n’amakimbirane yo mu muryango, bikaba ariko byaragabanyutse ugereranyije n’ibyagaragaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo. Biteye impungenge ariko ko hatabayeho ingamba zihariye zo gucunga umutekano muri iyi minsi mikuru, ibyaha nk’ibyo bishobora kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano gukaza imbaraga. Agira ati “Mukore ibishoboka byose ibikorwa bibi bikumirwe, ku buryo ibyaha bigabanuka muri iyi minsi mikuru. Utubari rero tugomba gufungirwa ku gihe cyateganyijwe.”

Mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kubera ko abaturage bayizihiza bishimisha cyane cyane banywa inzoga, bityo hafashwe icyemezo ko mu karere ka Gakenke, utubari tugomba gufunga biterenze saa mbiri z’umugoroba.

Iyo nama yanafashe umwanzuro wo kongera imbaraga mu gukora amarondo, cyane cyane mu duce tw’ubucuruzi, mu rwego rwo gukoma mu nkokora abantu kimwe n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.

Si ibyaha bikomoka ku businzi n’amakimbirane yo mu muryango byagaragaye muri ako karere gusa, kuko habonetsemo n’ubujura bw’ibirango by’igihugu (Ibendera), kuko mu kwezi kumwe hibwe amabendera atatu. Abaturage baturiye utugari n’ahandi hari ibirango by’igihugu bagomba kuhakora amarondo, kandi bakagenzurwa niba bahagera kare bakanatahira ku gihe cyagenwe.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gatuwe n’abaturage bagera ku 338,586; batuye ku buso bungana na Kilometero kare 704,06 ni ukuvuga abaturage 481 kuri Kilometero kare, abagore bangana na 53% na ho abagabo ni 47% by’abaturage bose. Aka karere kagizwe n’imirenge 19, utugari 97 n’imidugudu 617.
Umurenge ufite ubucucike buri hejuru ni uwa Cyabingo ugaragaza abaturage 732 kuri Kilometero kare imwe, na ho ufite ubucucike buri hasi ni uwa Minazi utuwe n’abaturage 285 kuri Kilometero kare imwe. Umurenge uza ku isonga mu bukire ni uwa Ruli na ho iza inyuma ni imirenge ya Busengo, Minazi na Muyongwe.

Aka karere mu muajyaruguru gahana imbibi n’uturere twa Burera na Musanze, mu majyepfo gahana imbibi na Kamonyi na Muhanga bigabanywa n’uruzi rwa Nyabarongo, Iburasirazuba hari akarere ka Rulindo na ho mu Burengerazuba, Akarere ka Gakenke gahana imbibi n’uturere twa Ngororero na Nyabihu.

Nzamwita Deogratias Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke
Bamwe mu bitabiriye inama y'umutekano yaguye mu karere ka Gakenke

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages