00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Kwivuza magendu n’ingendo ndende bajya kwivuza byabaye amateka

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 4 January 2016 saa 10:40
Yasuwe :

Abatuye mu Murenge wa Minazi bavuga ko mu bihe bishize umurwayi ufashwe mu ijoro yategerezaga ko bucya bakabona kumujyana kwa muganga, bikaba byanamuviramo gupfa, abandi bagahitamo kubajyana mu bavuzi ba magendu, ariko kuri ubu na bo bishimira ko serivisi z’ubuzima zabegerejwe.

Mu gace k’imisozi miremire, mu Karere ka Gakenke, abaturage bavuga ko iyo indwara yafataga umuntu mu ijoro bitashobokaga kumujyana kwa muganga kuko amavuriro yari kure cyane, ndetse ngo abarwayi bajyaga babapfiraho mu nzira babajyanye kubavuza.

Esperance Mukarwasa umuturage utuye mu Murenge wa Minazi ati”Twashoboraga kwivuriza mu Mirenge ya Cyoko na Kirambo gusa, kandi ni kure cyane ya hano. Kubera urugendo rurerure ntitwashoboraga gutinyuka kujyanayo umurwayi nijoro n’iyo yabaga arembye cyane.”

Mukarwasa akomeza avuga ko iryo joro ryababeraga ribi kuko umurwayi yagombaga gutegereza ko bucya akabona kugezwa ku kigo nderabuzima.

Ahishakiye Cleophas na we utuye mu Kagali ka Murambi ashimira Leta y’u Rwanda yabegereje amavuriro kuko bitaboroheraga gukora urugengo rw’ibilometero 25 bajyanye umugore utwite kwa muganga.

Nk’uko babivuga, uko hagiye hubakwa ibigo nderabuzima hirya no hino muri aka Karere, abaturage bavuga ko batagikora ingendo ndende bajya kwivuza mu yindi Mirenge, ndetse bacitse ku kwivura no kujya mu bavuzi ba magendu.

Umuyobozi w’Umurenge wa Minazi, Phocas Uwimana, yavuze ko uretse kuba abaturage basigaye bivuriza hafi, aya mavuriro abafasha gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuko mbere bakijya kwivuriza mu yindi Mirenge batitabiraga gutanga mituweli ku rwego rushimishije.

Ati”kuba harubatswe Ikigo Nderabuzima cya Minazi bitworohereza igikorwa cyo gukangurira abaturage gutanga mituweli, ndetse byatumye abishyura ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 95.3% bavuye kuri 71% mu bihe byashize.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ibikorwa remezo byo mu ngeri y’ubuzima byafashije abaturage cyane, ariko by’umwihariko bikaba byaragabanyije umubare w’abagore n’abana bapfa muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Zephylin Ntakirutimana aganira na The New Times yagize ati”Icyifuzo cyacu ni uko tugira abaturage bafite ubuzima bwiza. Dushimishijwe n’ibimaze gukorwa mu kwegereza abaturage serivizi z’ubuvuzi, kandi gahunda zose nizigenda neza turateganya kubaka ivuriro muri buri Kagali.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butenganya kubaka Post de Santé 97 mu Tugari twose tugize aka Karere.

Aka Karere kagizwe n’Imirenge 19, gafite post de Santé 16, ibigo nderabuzima 23 byose bifasha ibitaro bya Ruli n’ibya Nemba guha serivisi z’ubuvuzi abaturage b’Akarere ka Gakenke.

Gahunda ya Leta iteganya ko buri Karere kagira nibura ibitaro bikuru, Umurenge ukagira ikigo nderabuzima, buri Kagali kakagira post de santé na ho ku rwego rw’Umudugudu hagakorera abajyanama b’ubuzima.

Ikigo Nderbuzima cya Minazi cyatabaye benshi bivuzaga magendu abandi bakagwa mu nzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages